Umuyobozi w’akarere ka Musanze, asanga iyo inzego zishinzwe umutekano zikora akazi kazo neza, zari guhindura byinshi byashoboraga no gutuma jenoside yakorewe abatutsi itaba.
Ibi uyu muyobozi akaba yabivuze ubwo polisi y’igihugu mu ntara y’amajyaruguru yunamiraga abazize jenoside yakorewe abatutsi kuri uyu wa gatatu tariki 17/04/2013, mu murenge wa Muhoza akarere ka Musanze.
Perezida wa Ibuka mu karere ka Musanze Samvura Epimaque, yunze mu ry’umuyobozi w’akarere ka Musanze yongeraho ko aho kurinda abaturage, inzego z’umutekano zahungabanyije umutekano w’abo zari zishinzwe kurinda.
Umuyobozi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru ACP Francis Nkwaya yashimiye uruhare abaturage bagaragaza mu bijyanye no kwicungira umutekano binyuze muri gahunda ya community policing. Ibi ngo bikaba bitanga ikizere ko nta yindi jenoside ishobora kubaho mu Rwanda.
Uyu muyobozi kandi yanaboneyeho gufata mu mugongo abacitse ku icumu, anasaba ubufatanye bwa buri wese mu gucunga umutekano w’abanyarwanda ndetse n’abacitse kwicumu by’umwihariko.
Igikorwa cyo kwibuka cyakozwe na polisi mu ntara y’Amajyaruguru cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ku kicaro cy’umurenge wa Muhoza kikagera ku rwibutso rwa Muhoza, ahashyizwe indabyo ku rwibutso.