Mu nama yahuje komite yateguye gahunda zo kwibuka ku rwego rw’akarere ka Nyamagabe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, tariki ya 15/04/2013, abagize iyo nama batangaje ko muri rusange ihungabana ryagabanutse ugereranije n’imyaka yashize.
Nk’uko byashyizwe ahagaragara n’umukozi w’akarere ka Nyamagabe ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo ari nawe ufite kwibuka mu nshingano ze, Nkurunziza Jean Damascène, ngo mu cyumweru cyo kwibuka umwaka ushize wa 2012 hagaragaye ihungabana inshuro 78, mu gihe muri uyu mwaka ryagaragaye inshuro 62 harimo 17 z’impunzi z’abanyekongo ziri mu nkambi ya Kigeme.
Abenshi muri aba bagaragaje ihungabana ngo bafashijwe n’abajyanama b’ihungabana n’ubwo hari bake bagejejwe ku bigo nderabuzima hakaba n’abagejejwe ku bitaro ariko barakize.
Batatu gusa nibo kugeza ubu bakigaragaza ibibazo byo guhungabana harimo babiri basanzwe bakurikiranywa no mu gihe gisanzwe, ndetse n’undi umwe wiciwe umuryango iwe mu rugo ku buryo iyo ahageze ahita yongera agahungabana, ubu akaba acumbikiwe ahandi ngo abanze atuze mu gihe hagishakishwa icyakorwa.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe ufite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano, Byiringiro Emile atangaza ko kuba hafi y’abacitse ku icumu no kubafasha mu buzima busanzwe biri mu bituma ihungabana rigabanuka.
“Cas z’ihungabana ziri kugenda zigabanuka kubera kubaba hafi no kubafasha ngo ubuzima bwabo bube bwiza,” Byiringiro.
Yasabye ko abagaragaje ihungabana barushaho kwitabwaho by’umwihariko kugira ngo umwaka utaha batazongera guhura naryo.