Igihe Minisitiri w’umutekano, Musa Fazili Harerimana, yagendereraga abaturage bo mu Kagari ka Butare ho mu Karere ka Huye, akabaganirira ku gukumira ipfobya rya jenoside no kurirwanya, hari kuwa 11/4/2013, yabibukije ko ari inshingano ya buri wese gusobanura jenoside, mu rwego rwo kurwanya ipfobywa ryayo.
Minisitiri Musa Fazili yabanje kugaragariza abanyabutare ko abapfobya jenoside, ari ababa bashaka kugabanya uburemere bw’icyaha cyakorewe abatutsi, mu mwaka wa 1994.
Akenshi abapfobya jenoside, ngo bavuga ko icyabaye mu Rwanda ari ubwicanyi hagati y’abaturage biturutse ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana, bashaka kwerekana ko nta tegurwa ry’ubwicanyi ryabaye. Ibyo rero bigashaka gusobanura ko nta jenoside yabaye mu Rwanda.
Minisitiri rero ati « jenoside yari yarateguwe guhera kera. N’umunsi indege yari itwaye Habyarimana ihanurwa, abantu ntibagiye kugura imipanga, kuko bari bayisanganywe. »
Ikindi, ngo nta wahakana ko jenoside itateguwe kandi ubuyobozi bwarayigizemo uruhare. Uru ruhare rugaragarira mu kuba abatutsi barishwe ubuyobozi ntibubarengere.
Minisitiri ati « Niba ubutegetsi butarateguye jenoside, ni nde wahanwe kuko yishe abatutsi ? Nta ruhare rw’ubuyobozi, jenoside ntiyashoboka. »
Ku bw’ibi rero, Minisitiri yashishikarije abanyabutare kwifashisha uburyo bushoboka bwose, yaba imbuga za internet ndetse n’ubundi buryo, bakajya babeshyuza abatanga amakuru apfobya jenoside, ndetse n’andi makuru ayo ari yo yose avuga ibitari byo ku Rwanda.
Minisitiri ati « wowe uri hano, ni inshingano yawe kubeshyuza igihe hari ibyo wumvise bitari byo. Mfite inshingano yo kwisobanura igihe hari unyibeshyeho. Dufite inshingano yo gusobanura jenoside. Ibitari byo bigomba gusobanurwa, ukuri kukamenyekana. »