Aha hari hacanwe urumuri rw’icyizere cyo kubaho, hakaba hari mu ijoro ryo kwibuka abazize Jenoside mu karere ka Nyabihu
Nyuma y’amasengesho y’abanyamatorero n’amadini batandukanye,no gufata umunota umwe wo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi,hakurikiyeho umwanya wo kwibuka,hanacanwa urumuri rushushanya icyizere cyo kubaho ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma y’iyo mihango,benshi mu bagize icyo bavuga,bihanganishije cyane abacitse ku icumu rya Jenoside,babahumuriza,bababwira ko Imana yatumye barokoka bakaba bakiriho izakomeza kubarinda. Bongeyeho ko na Leta y’ubumwe ndetse n’ingabo z’u Rwanda,baharanira ibyiza kandi bazarushaho kugumya kwimakaza umuco w’amahoro,ubumwe no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo kugira ngo bitazasubira ukundi.
Ikindi kandi ku bufatanye n’abaturage,bakazaharanira iterambere ry’abacitse ku icumu n’Abanyanyarwanda bose muri rusange baharanira kwigira no kwiteza imbere.
Perezida wa IBUKA mu karere ka Nyabihu Juru Anastase,yashimiye cyane Leta y’ubumwe ku byiza igenda ibagezaho. Yavuze ko Leta y’ubumwe ibafasha mu nzego zose,haba mu burezi,mu mibereho myiza,mu iterambere n’ahandi.
Yavuze ko abana 500 biga bamwe bakaba baranarangije babifashijwemo na Leta y’ubumwe. Uretse kwiga amashuri yisumbuye,Leta ikaba ibafasha no kwiga kaminuza aho mu mwaka ushize,abagera kuri 20 bafashijwe kwiga muri za kaminuza ndetse no muri uyu mwaka bakaba bizeye ko hari abaziga.
Uretse mu burezi,mu mibereho myiza Leta yakoze byinshi. Kugeza ubu abacitse ku icumu rya Jenoside bafite amacumbi,aho amazu agera kuri 400 yubatswe,abatarabona aho baba bakaba bagera ku 9 kandi nabo ikibazo cyabo kikaba kigiye gukemuka vuba nk’uko Juru yabigarutseho. Ku kibazo cy’amazu akenewe gusanwa,yavuzeko bafite ikizere cyo kuyasanirwa babifashijwemo na FARG .
Ku birebana na gahunda ya Girinka,avuga ko bamaze guhabwa inka zisaga 150 atabariyemo izabyaye. Bakaba bafite n’amatungo magufi agera ku ihene 50 byose bakesha Leta y’ubumwe,mu gihe Jenoside irangira nta wari utunze kuko bari barariye amatungo yabo.Kugeza ubu abantu 87 bakaba bahabwa inkunga y’ingoboka muri aka karere.
Kugeza ubu hakaba hari ikibazo cy’amarange yomoka bitewe n’ubukonje bw’imbere mu rwibutso,ariko hamwe n’akarere akaba yizeye ko kizakemuka,kuko hari amwe mu mafaranga yateganijwe mu gukora icyo gikorwa.Ku bigendanye n’urwibutso akaba anasaba ko rwakubakwa na Phase ya kabiri yarwo ikaba yarangira
Imibiri y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi 35,niyo yashyinguwe mu cyubahiro
Mu rwibutso rw’akarere ka Nyabihu kuri uyu wa 12 Mata 2013,hashyinguwe mu cyubahiro imibiri igerakuri 35 yakuwe mu murenge wa Jenda,Mukamira na Muringa,isanga imibiri 2020 yari isanzwe ishyinguwe muri urwo rwibutso. Kugeza ubu mu rwibutso rwa Mukamira rushyinguwemo imibiri 2055.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu buhagarariwe na mayor wako Twahirwa Abdoulatif,nyuma yo kwihanganisha abacitse ku icumu,bukaba bwasezeranije abacitse ku icumu ko nk’akarere,bazakomeza gukurikirana ikibazo icyo ari cyo cyose bagira,bakabafasha muri byose no gutera intambwe ikomeye mu guharanira kwigira nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka,aho twibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 19,ibigarukaho.