Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Kamonyi: Abaturage bashimiwe ubwitabire muri gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 19

$
0
0

Abaturage bashimiwe ubwitabire muri gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 19

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques, arashimira abanyakamonyi muri rusange uburyo bitabiriye gahunda zo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi n’imyitwarire myiza  yabaranze mu gihe cy’icyunamo.

Kuri uyu wa 13 Mata 2013 mu gihugu hose hasojwe icyumweru cyahariwe  ibikorwa byo kwibuka ku rwego rw’iguhugu. Mu karere ka Kamonyi, iki cyumweru cyasorejwe mu murenge wa Mugina ahashyinguye imibiri isaga ibihumbi 34 by’inzirakarengane za jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ubwo yifatanyaga n’abaturage bo ku Mugina, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques, yatangaje ko nta bibazo by’ingengabitekerezo ya jenoside byagaragaye kandi abaturage bitabiriye ibiganiro byari biteganyijwe ku gipimo gishimishije.

Uyu muyobozi  yongeye  kwibutsa ko abanyarwanda ari bo bafite urufunguzo rw’ibisubizo ku bibazo  igihugu cyasigiwe na Jenoside yakorewe abatutsi. asaba buri wese kwita ku barokotse jenoside; cyane cyane  imfubyi, abapfakazi n’incike kugira ngo babashe guhangana n’ubuzima bukomeye barimo.

Mu izina ry’abarokotse jenoside bo ku Mugina, Umurangwa Olive, yagarutse ku nzira y’umusaraba abatutsi baciyemo mu 1994, bamwe bagenda bicwa urw’agashinyaguro imihanda yose ubwo bagerageza guhunga, hari abatwikiwe mu nzu nabahambwe babona.

Umurangwa avuga ko abahoze ari abaturanyi ba bo, inshuti n’abavandimwe aribo bahindukiye bakabagabaho ibitero byo kubica, bafatanyije n’interahamwe n’abasirikari b’icyo gihe. Uyu mubyeyi yasabye buri wese gukunda mugenzi we no guha agaciro ikiremwamuntu.

Murenzi Pacifique uhagarariye IBUKA ku rwego rw’Akarere, yagarutse ku miyoborere mibi yaranze igihugu cy’u Rwanda, ari nayo yabaye intandaro ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Avuga ko kubiba amacakubiri mu banyarwanda no gutoteza abatutsi aribyo byaranze ubutegetsi bwagiye busimburana kuva mu gihe cy’ubukoroni kugeza kuri Repubulika ya kabiri.

Arihanganisha ababuze ababo mu gihe cya Jenoside, akongera kwibutsa buri wese ko buri muntu wese afite inshingano yo kongera kunga no kubaka  umuryango nyarwanda washegeshwe na Jenoside yakorewe abatutsi, kugira ngo ubumwe n’ubwiyunge bwimakazwe.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles