Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

GISAGARA: KWIGIRA NIBWO BURYO BUZATUMA NTAWONGERA KUBIBA AMACAKUBIRI MU BANYARWANDA

$
0
0

Kwigira ni bwo buryo bwa mbere buzabuza abanyarwanda kuba bakongera kubibwamo amacakubiri. Ubu ni bumwe mu butumwa bw’umuyobozi w’akarere ka Gisagara KAREKEZI Leandre yatanze mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 19 jenoside ya korewe abatutsi  mu Rwanda mu 1994 . Uyu muhango wabereye mu murenge wa Gikonko, hanashyingurwa imibiri 8 y’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Hashyinguwe imibiri 8 y’abaguye muri uyu murenge wa Gikonko

Uyu muhango wo gusoza iminsi irindwi y’icyunamo, wabanjirijwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri 8 y’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 mu rwibitso rwa Gikonko no guha icyubahiro imibiri ishyinguye muri uru rwibutso bashyira indabo ahashyinguye imibiri igera ku bihumbi 27 205.
Mu buhamya bwatanzwe na bamwe bo miryango yaharokokeye, bwibanze ku nsanganyamatsiko ikangurira abanyarwanda kwibuka no guharanira kwigira. NYAMUTERA Innocent, ni umwe mu barokokeye mu murenge wa Gikonko. Yavuze ko nyuma yo kurokoka jenoside yakorewe abatutsi,yumvaga ubuzima bwe burangiye,ariko ubu hari  aho amaze kwigeza kandi akangurira buri wese guharanira kwigira no gutera imbere.
Kuba hakigaragara abantu bamwe barangwa n’imvugo zisesereza abarokotse jenoside, bigaragaza ko hari abagifite imyumvire idahwitse yo kusubiza inyuma abanyarwanda kandi igomba kwamaganirwa kure. Ngo kwigisha urubyiruko amateka yaranze igihugu no gukangurira abayeyi kwigisha abana babo kubaka no gukunda igihugu bahereye ku mateka bizatuma kigera ku mahoro arambye,
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara KAREKEZI Leandre, yashimiye abatuye mu karere ka Gisagara ubwitange mu kwitabira ibikorwa n’ibiganiro byo kwibuka mu midugudu aho batuye ugereranije n’indi myaka yashize. Yabasabye gukomeza ubwo bwitabire  no yindi mihango yo kwibuka iteganijwe mu karere ka Gisagara.Umuyobozi w’akarere kandi yavuze ko kutigira aribyo byatumye abakoroni bacengeza amacakubiri mu banyarwanda,umusaruro ukaba jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Yasabye buri wese guharanira kwigira no gutera imbere.
Ati “Mwabonye ibi byabaye, ntahandi byaturutse usibye kukuba abanyarwanda batari bifite maze bakemera gushukwa bashukishijwe ibintu maze bagacibwamo ibice ari byo byagejeje kuri aya mahano. Niduharanire kwigira rero kugirango hatazagira undi witwaza integer nke twaba dufite akadutanya”

KWIGIRA NIBWO BURYO BUZATUMA NTAWONGERA KUBIBA AMACAKUBIRI MU BANYARWANDA

Uretse kuba umuhango wo gusoza icyunamo wabereye muri uyu murenge wa Gikonko, ubusanzwe uyu murenge wibuka abawuguyemo tariki ya 27/ 04 ari nabwo bazongera guhura bakibuka inzirakarengane zawuguyemo muri ayo matariki.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles