Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

GISAGARA : KWIBUKA SI INZIKA NI UKUZIRIKANA AMATEKA MABI HAFATWA INGAMBA ZO KUYIRINDA

$
0
0

Iyo abanyarwanda baza kuba bifite mu gihe cy’abakoroni ntawari kubasha kubabibamo ivangura, ariyo mpamvu kuri ubu bakwiye guharanira kwigira bagakumira ivangura riganisha kuri Jenoside.

KWIBUKA SI INZIKA NI UKUZIRIKANA AMATEKA MABI HAFATWA INGAMBA ZO KUYIRINDA

Ubu ni bumwe mu butumwa bwagarutsweho n’umuyobozi w’akarere ka Gisagara Léandre Karekezi, ubwo mu murenge wa Kansi, mu kagari k’Akaboti bakoraga urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda hakanacanwa n’urumuri rw’icyizere ku rwibutso rwa Kansi rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 10.

 

Urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ni rwo rwabanjirije igikorwa cyo gucana urumuri rw’icyizere, rutangirira ahubatse ibiro by’akagari ka Kaboti rugana ku rwibutso rwa Kansi.

Intego y’uru rugendo nk’uko umuyobozi w’akarere bwana Léandre Karekezi yabigarutseho, yari iyo kuzirikana urugendo abatutsi bakoze bahunga ubwo bahigwaga, kugirango abantu bishyire mu mwanya wabo bagerageze no kumva uburyo bababajwe bityo babasheno kwirinda ko byakongera.

KWIBUKA SI INZIKA NI UKUZIRIKANA AMATEKA MABI HAFATWA INGAMBA ZO KUYIRINDA2

Naho kwatsa urumuri rw’icyizere,ni ukugaragaza ko abanyarwanda bavuye mu icuraburindi bakaba batagomba kurupfukirana ngo basubire muri iryo curaburindi.

Mu butumwa bwe kandi, umuyobozi w’akarere ka Gisagara, yongeye kwibutsa abari bitabiriye iki gikorwa guharanira kwigira kuko umuntu wishoboye ntawe ushobora kumwinjizamo ibitekerezo bibi by’ivangura n’amacakubiri ngo abyemere nk’uko byagenze ku gihe cy’abakoroni.

Ati «Guharanira kwigira niyo ntwaro ikwiye gufasha umunyarwanda wese kutagwa mu ivangura iryo ariryo ryose ryatuganisha ku mahano nk’aya yabaye mu 1994 kuko ntawe ushobora gushuka umuntu wifashije amushyiramo ibibi »

Ingaruka za Jenoside by’umwihariko zageze ku bayirokotse. Kugira ubushobozi cyangwa kwigira ni ikintu cy’ingenzi cyabafasha mu guhangana n’izi ngaruka.

UWINGIYIMANA Emmanuel uhagarariye IBUKA mu karere ka Gisagara, avuga ko uru rugamba rwo kwigira abacitse ku icumu rya Jenoside barugeze kure. Ariko na none nka IBUKA, ngo bagomba kubibutsa ko kwigira ari urugamba rukomeza. Ku bitaragerwaho kandi, ngo hari imishinga yateguwe na FARG igamije kubafasha mu buryo burambye.

Mu biganiro byatanzwe muri uyu mwanya, hagarutswe ku mpamvu yo kwibuka. Aho babwiwe ko kwibuka atari inzika ahubwo ko ari ukugira ngo abantu bazirikane amateka mabi banyuzemo bityo bafate ingamba ko atazasubira ukundi. Hanagarutswe kandi ku ngengabitekerezo ya Jenoside, aho abantu bakangurirwa kuyirinda kuko nta cyiza kiyiturukaho uretse ingaruka nka Jenoside yakorewe abatutsi kandi na nyiri ukuyigira bikaba nta cyo bimumarira uretse kwikururira ibihano biteganywa n’amategeko.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles