Mu muhango wo kwibuka kunshuro ya 19 jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, mu murenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero bashyinguye imibiri 4 y’inzirakarengane zishwe muri jenoside, ikaba ari imwe mumibiri yabashije kuboneka muri iki gihe.
Hakozwe urugendo rwo kwibuka
Mbere yo gushyingura iyo mibiri no gutura igitambo cya Misa, hakaba hakozwe urugendo rwaturutse kucyicaro cy’akarere rwerekeza kurwibutso rwa Ngororero. Nkuko Niyonsenga Jean d’Amour, Perezida wa IBUKA mu karere ka Ngororero yabibwiye abitabiriye uwo muhango, urwo rugendo rwari rugamije kuzirikana by’umwihariko abatutsi bo mu karere ka Ngororero bahungiye i Kabgayi maze bakaza kugarurwa mungororero hakoreshejwe imodoka za leta nyuma bakicwa urwagashyinyaguro.
Mukiganiro yahaye abari aho, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu bwana Mazimpaka Emmanuel akaba yasabye abaturage gukomeza kubumbatira umutekano, guha agaciro ubuzima bwa bagenzi babo no kwibukana icyubahiro abazize uko baremwe muri jenosode yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Generali A Murasira yasabye abarokotse guha agaciro abishwe biteza imbere
Mazimpaka kandi akaba yanagarutse kumateka y’u Rwanda kubirebana na jenoside ndetse n’ayakarere ka Ngororero byumwihariko, maze asaba abaturage kurwanya abagifite ibisisgisigi by’Ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no guhangana n’ingaruka zayo mubanyarwanda.
Muri uwo muhango, generali Albert Murasira wari uhagarariye umuryango washyinguye abantu bawo akaba yasabye abarokotse kuba intwari no guharanira kwigira kuko aribyo bazashimirwa. Igikorwa cyo gushyingura mucyubahiro indi mibiri yabonetse kikazakorerwa kunzibutso za Gatumba na Nyanjye, ahabonetse imibiri itari yashyingurwa ndetse n’indi ikaba igishakishwa.