Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Busogo – Bane bazize jenoside bashyinguwe mu cyubahiro

$
0
0

Bane bazize jenoside bashyinguwe mu cyubahiro

Urwibutso rwa busogo

Imibiri y’abantu bane bazize jenoside yakorewe abatutsi nibo bashyinguwe mu rwibutso rwa Busogo, akarere ka Musanze, kugirango basubizwe icyubahiro bambuwe. Abaturage kandi basabwe kugaragaza aho abataraboneka bari kugirango nabo basubizwe icyubahiro.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri imyuga n’ubumenyingiro, Albert Nsengiyumva, yavuze ko kugaragaza ahajugunywe abazize jenoside ari ukubasubiza icyubahiro bambuwe, bityo asaba abaturage kugira uruhare mu kugaragaza aho bari.

Minisitiri Nsengiyumva, yavuze kandi ko leta ikomeje gushyira imbaraga mu gufasha abazize jenoside, kugirango babashe kubaho ubuzima buri kurwego rumwe n’abandi, mu buzima bwose bw’igihugu.

Bosenibamwe Aime, guverineri w’intara y’Amajyaruguru yasabye abaturage kubaka umuco  w’ubumwe n’ubwiyunge, kugirango igihugu kibashe kugera ku iterambere rirambye kandi rishinze imizi.

Abantu bane bashyinguwe mu mpera z’icyumweru gishize ni Rutaburishema, Ndongozi, Ruhumuriza na Gatama, bose bishwe mbere y’umwaka w’1994, kuko I Busogo kwica abatutsi byatangiye mu myaka ya za 90.

Abarokotse jenoside bemeza ko bamaze kugira aho bigeza mu kurenga ibikomere ndetse n’agahinda basizwemo na jenoside, cyakora ngo haracyari amazu yangijwe akeneye gusanwa ndetse n’imitungo yangijwe itarishyurwa.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles