Inama y’umutekano itaguye y’Akarere ka Gatsibo yateranye kuri uyu wa gatatu tariki 10 ukwakira 2012, yasabye inzego bireba zose kunoza irondo no kurwanya ibiyobyabwenge inashishikariza abaturage kwima amatwi abababeshya imirimo bakabajyana ahantu hatazwi bababwira ko bagiye kubaha akazi.
Imibare yatanzwe na Polisi y’igihugu yagaragaje ko ibyaha byavuye kuri 55 mu kwezi kwa Kanama bikagera kuri 80 muri Nzeri bivuga ko byiyongereye. Inama y’umutekano yasanze icyaha cyakozwe cyane ari icyo kwinjiza inzoga zitemewe mu gihugu, harimo kanyanga iboneka cyane muri aka karere.
Iki kibazo cy’inzoga z’ibikatu zirimo kanyanga, urumogi n’inzoga yitwa African Gin nubwo bivugwa ko yujuje ubuziranenge bavuze ko giteye inkeke. Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise, yatangarije itangazamakuru ko hagiye gufatwa izindi ngamba ku binyobwa nk’ibi. Yagize ati : “Kurwanya ibiyobyabwenge birareba buri wese. Hakenewe ubufatanye kugira ngo tubirwanye twivuye inyuma”.
Ikindi kibazo cyagaragajwe ni icy’abaturage basuhuka, irengero ryabo ntirimenyekane bamwe bikaba bivugwa ko bimukira mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda abamaze kugurisha ubutaka bagaruka bagahura n’ibibazo.
Inama y’umutekano yagaragaje kandi ko igihembwe cy’ihinga 2013 A kigenda neza ariko ngo ifumbire n’izindi nyongeramusaruro ziracyari nke kugira ngo ubuhinzi bukorwe nk’uko byifuzwa. Abari mu nama basabwe kandi guhagurukira ikibazo cy’intwaro nto zikunze guhungabanya umutekano no gukoreshwa mu bujura.