Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Rulindo yateranye mu ntangiriro z’iki cyumweru tariki 25/3/2013, Abateraniye muri iyi nama , basanze mu ibiri ku rutonde rw’ibiguhungabanya umutekano muri aka karere ari byinshi,aho bavuze ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa kanyanga ,urumugi n’ibindi.
Mu byaje Ku isonga y’ibihungabanya umutakano havuzwe inzoga zitemewe za kanyanga zituruka mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda,urumogi,abacuruzi badafite uburenganzira ku bicuruzwa bimwe na bimwe.
Ubuyobozi bwa Polisi n’ingabo bakorera muri aka karere bwagaragaje ko ibiyobyabwenge birimo inzoga zitemewe nka kanyanga ziri ku isonga mu bitera umutekano muke muri aka karere.
Abari mu nama kandi bavuze ko abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Rulindo zirimo ubuyobozi bw’imidugudu n’utugari ziri mu nzego zituma ibiyobyabwenge birimo kanyanga ,biza ku isonga mu guhungabanya umutekano.
Kuri iki kibazo cyo kuba ubuyobozi bw’ibanze ari bwo butuma ibiyobyabwenge byiyongera mu baturage, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rulindo ,yavuze ko bagiye kurushaho kwegera aba bayobozi, mu rwego rwo kugira ngo bafatanye kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge muri aka karere.
Kuri iki kibazo cyo gukumira ibiyobyabwenge,abayobozi bemeje ko bagiye kongera ingufu mu kukirwanya ,bahereye kuri bamwe mu bayobozi b’inzego zo hasi, nko mu midugudu, kuko byagaragaye ko aba bayobozi bagira uruhare mu ikwirakwizwa n’icuruzwa ry’izi nzoga.
Mu zindi ngingo zizweho muri iyi nama y’umutekano,harimo imyiteguro y’icyunamo cyegereje, iyangizwa ry’amashyamba,hizwe kandi no ku kibazo cy’icuruzwa ry’inyama nta byangombwa,havuzwe kandi ikibazo cyavuzweho cy’ iterabwoba ku baturage batanga amakuru.
Abayobozi b’inzego z’umutekano mu karere ka Rulindo,basoje inama basaba abayobozi bo mu nzego z’ibanze muri aka karere, kurushaho kwegera abaturage ,mu rwego rwo gufatanya gukemura ibibazo biba bihari hakiri kare.