Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

GISAGARA: ABAFATANYABIKORWA BAGANIRIYE KURI GAHUNDA Y’AKARERE Y’IMYAKA 5

$
0
0

Inteko rusange y’abafatanyabikorwa b’akarere ka Gisagara yateranye iganira kuri gahunda y’akarere y’myaka 5 kuva muri uyu mwaka wa 2013 kugera muri 2018, mu rwego rwogushyira hamwe ibitekerezo kugira ngo iyo gahunda inononsorwe

Abakozi b’akarere ka Gisagara n’abafatanyabikorwa bakoMuri iyi nteko rusange y’abafatanyabikorwa batandukanye b’akarere ka Gisagara (JAFF) haganiriwe byinshi bikwiye gukorwa mu rwego rwo uzamura ubukungu n’iterambere by’akarere, haba mu rwego rw’ubukungu, ubuzima n’uburezi, aho byagiye bigaragara ko hakenewe ibikorwa nk’umudugudu wa kijyambere mu rwego rw’ubukungu, ibitaro byibura bibiri byiyongera kuri bibiri biri muri aka karere ndetse no kongera amacentre afasha kwifa ikoranabuhanga n’ibindi byinshi bigamije kuzamura akarere.

Muri iyi gahunda, icyo abafatanyabikorwa basabwa ni ukugendera kuri gahunda akarere kihaye, buri wese akabigira ibye kugirango ibiri muri iyo hunda bizarusheho kugenda uko byifuzwa.

Augustin Twagirumukiza, umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu karere ka Gisagara, avuga ko nta we uzongera kuzana gahunda ze zivuye hanze ashaka ko arizo zikurikizwa ngo byemerwe nk’uko hari abajyaga babikora, ahubwo ubu buri mufatanyabikorwa azagendera kuri gahunda bumvikanyeho n’akarere yashyizwe ahagaragara.

GISAGARA: ABAFATANYABIKORWA BAGANIRIYE KURI GAHUNDA Y’AKARERE Y’IMYAKA 5Usibye ariko kandi gahunda n’ubufatanye bw’abafatanyabikorwa, akarere gafite gahunda kihaye n’ibikorwa by’inshi bigamije kuzamura abaturage, birimo kororera mu bikumba, bityo uubutaka bukarushaho kwaguka bugahuzwa maze bukabyazwa umusaruro, ndetse no kongera amashuri y’imyuga ku rubyiruko kugirango rwigishwe kwihangira imirimo izarugeza ku iterambere.

Hesron Hategekimana umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere ati “Mu byo twiyemeje harimo kuzamura ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizafasha abatuye aka karere kuzamuka, guha agaciro umusaruro uvuyemo dushinga inganda zizajya ziwutunganya, ariko kandi kugirango tunagire ibikorwa binyuranye muri aka karere tugiye gushyira ingufu mu mashuri y’imyuga azafasha cyane cyane urubyiruko”

Abafatanyabikorwa b’akarere ka Gisagara barashimirwa imikoranire yabo n’akarere kandi bagasabwa kudahwema kubaba iruhande haba mu bikorwa batera inkunga cyangwa mu bujyanama.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles