Kuri uyu wa mbere tariki 25/03/2013 inama yakozwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza ibanziriza iya nyuma itegura ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda hemejwe ko kwibuka bizakorerwa muri buri midugudu kugira ngo abayituye barusheho kumvishwa uburemere yagize mu muryango nyarwanda.
Ubusanzwe hatoranywaga aho icyumweru cy’icyunano gihera naho gisorezwa ku rwego rwa buri karere ariko mu karere ka Nyanza bavuze ko ibyo bitazongera kubaho ahubwo kuri iyi nshuro ya 19 bibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda buri gikorwa cyose kizabera muri buri midugudu.
Nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyanza yakomeje abisobanura buri mihango yose izabera muri buri midugudu mu rwego rwo kwegereza ibikorwa byo kwibuka abaturage. Yagize ati: “ Buri muyobozi azajya agira umudugudu ajyamo yifatanye n’abahatuye” .
Murenzi Abdallah yanasabye abaturage be kutazagira n’umwe muri bo ugaragaza ingengabitekerezo ya jenoside cyangwa ngo asesereze mugenzi we wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi amushinyagurira. Ibyo yavuze ko ari umuco mubi, ingeso mbi ndetse n’ubugizi bwa nabi k’uwo bizagaragaraho wese.
Yibukije abaturage be ko uwo bizagaragaraho ari ugushyikirizwa inzego z’umutekano nk’uko umwaka ushize wa 2012 byagendekeye abantu babiri bo mu karere ka Nyanza bashatse guhembera umwuka mubi mu gihe cy’icyunamo.
Abo bantu bagaragaye mu bikorwa byo gushyinyagura ntibyabaguye neza kuko bashyikirijwe ubutabera barafungwa nk’uko Murenzi Abdallah yakomeje abisobanura.
Ku bijyanye n’ibara rizakoreshwa mu kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yasobanuye ko hazakoreshwa ikijuju ni ukuvuga ibara risa n’ivu byerekana ko umuntu ari mu kababaro ko kubura umuntu we yakundaga bikaba bitandukanye n’amabara y’umweru cyangwa se umwura (Mauve) yakoreshwaga.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi duharanira kwigira”