Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Gicumbi na Burera bishyize hamwe mu kurwanya ibiyobyabwenge

$
0
0

m_Untitled2

Umuyobozi w’ Akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre aganira n’abaturage

Mu rwego rwo kubungabunga umutekano harwanywa Kanyanga ndetse n’ Abarembetsi akarere ka Gicumbi n’aka Burera bishyize hamwe mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Ibyo n’ibyemezo bafatiye hamwe mu nama yahuje akarere ka Gicumbi n’aka Burera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20/03/2013, barebera hamwe uburyo iki kiyobyabwenge cya kanyanga  cyacika muri utu turere.

Umuyobozi w’ Akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre yatangaje ko byagaragaye mu ntara y’Amajyaruguru cyane cyane muri utu turere twa Gicumbi na Burera ibyaha bikunze guhungabanya umutekano bituruka ku ikoreshwa rya kanyanga.

Yanabasabye kurushaho kuba ijisho rya bagenzi babo mu kubungabunga umutekano anabizeza ubufatanye n’inzego z’umutekano.

Abaturage basabwe gukaza umutekano batanga amakuru yaho abarembetsi baherereye bityo bagafatanya n’inzego z’umutekano kugirango iki kibazo kibonerwe igisubizo .

KAYUMBA Faustin wari uhagarariye umuyobozi w’akarere ka Burera, yagaragaje ingamba zagiye zifatirwa abarembetsi zirimo kubafungira kuri Transit Centre ndetse mu rwego rwo kubafasha bakaba bagiye kubabumbira mu mashyirahamwe biteze imbere bareke ubwo bucuruzi butemewe ndetse buhungabanya umutekano.

Imirenge ihana imbibi n’igihugu cya Uganda  ari yo  Rubaya, Cyumba, Manyagiro,Bungwe ndetse na Kivuye iyi mirenge ikaba ariyo ifatwa nk’inzira ya kanyanga ituruka mu gihugu cya Uganda abayituye basabwe gutanga amakuru kubarembetsi binjiza kanyanga

Untitled7

Umwe mu bahoze mu bucuruzi bwa Kanyanga atanga ubuhamya bw’ububi bw’ibiyobyabwenge

Bamwe mu bahoze mu bucuruzi bwa Kanyanga (Abarembetsi) bakaba baratanze ubuhamya  bivugiye ko nta cyiza cya kanyanga ahubwo ko ikurura ubukene bityo basaba bagenzi babo bakora ubwo bucuruzi kwitandukanya na bwo.

 

Ubuyobozi bw’iyo mirenge yose bugomba guhangana n’iryo tsinda ryiyise Abarembetsi ryinjiza kanyanga muri utu turere twombi bafatanyije n’inzego z’umutekano.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles