Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda | Ngororero: Abavuye kurugerero barashima inyigisho z’imyuga bahabwa

$
0
0

Abavuye ku rugerero bo mu karere ka Ngororero bazwi ku izina ry’Inkeragutabara barashimira komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare kubera amahugurwa y’imyuga bahabwa ku bufatanye n’iyo komisiyo kuko ngo bibafasha kubaho badakennye kandi barakoreye igihugu.

Ngororero Abavuye kurugerero barashima inyigisho z’imyuga bahabwa Rwanda | Ngororero: Abavuye kurugerero barashima inyigisho z’imyuga bahabwa

Ibi babivuze nyuma y’uko hongera gutangira gahunda yo kubahugura mu myuga itandukanye aho iyo komisiyo ariyo yishyura amafaranga yose arebana n’amasomo. Umwe muri ba rwiyemezamirimo ukorana niyo komisiyo mu guhugura inkeragutabara Bisengimana Michel ufite ikigo kigisha imyuga y’ubukanishi bw’ibinyabiziga, amashanyarazi, gusudira, ubwubatsi n’ibijyanye n’amazi, ukorera mu murenge wa Kabaya, yadutangarije ko abo ahugura abona babizi kandi bahita babona akazi hirya no hino mugihugu.

Bisengimana avuga ko bitewe na gahunda abiga bihitiyemo, hari amasomo atangwa mu masaha 460 mu gihe cy’amezi 4, hakaba n’andi amara igihe cy’umwaka hakiyongeraho n’amezi 3 yo kwimenyereza umwuga.

Nubwo hari bamwe mubakeneye ayo mahugurwa bavuga ko bahura n’imbogamizi y’uko rimwe na rimwe ibyo bifuza gukurikirana bitangirwa kure y’aho batuye, bashima komisiyo ibashinzwe ko itabatererana bityo bigakomeza kubaha icyizere cy’uko bagifitiye igihugu akamaro.

Muri uyu mwaka wa 2012 abagera kuri 50 bashoje amasomo yabo mu myuga itandukanye, abandi ubu barimo kwiyandikisha kugirango bazatangire amasomo mukwezi kwa cyenda. Muri rusange igiciro cy’amasomo yose atangwa kugeza umunyeshuri arangije kwiga ni ibihumbi 132  n’amafaranga 200.

  

 

 

Google+

Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles