Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

RUSIZI: ABANYAMURYANGO BA RPF NGO UYU MWAKA NI UWO KURUSHAHO GUTERA IMBERE

$
0
0

RUSIZI: ABANYAMURYANGO BA RPF NGO UYU MWAKA NI UWO KURUSHAHO GUTERA IMBEREKurushaho kongera ibikorwa bivana abaturage mu bukene , kongera abanyamuryango ndetse no kongera imisanzu , nizo ngingo zagiye zigarukwaho cyane mu mihigo abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu karere ka Rusizi basinye kuri uyu wa gatatu tariki 20/03/2013, bakaba bateganya kuzayesa muri uyu mwaka w’2013. Chairman w’umuryango RPF mu karere ka Rusizi Nzeyimana Oscar yavuze ko abanyamuryango aribo bakwiye gufata iya mbere  mu kubahuriza gahunda za Leta nk’abahagarariye umuryango watsinze amatora  ari nawo ufite uruhare runini mu gutekerereza igihugu.

Mu nama yahuje abanyamuryango ba RPF mu karere ka Rusizi basinya imihigo biyemeje muri uyu mwaka wa 2013 , babanje kwishimira ko ibyo bari barahize mu mwaka ushize wa 2012 babigezeho neza , bishimira cyane cyane isabukuru y’imyaka 25 y’umuryango RPF bagombaga kuwizihizamo ibikorwa by’iterambere byajyanaga nawo bikaba byarabaye ingirakamaro ku baturage benshi. Imihigo basinyiye ko bazesa muri uyu mwaka wa 2013 yibandaga ahanini ku bikorwa byo kwivana mu bukene , kongera abanyamuryango ndetse no kongera imisanzu.

Agashya kagaragajwe n’abanyamuryango ba RPF mu murenge wa Bugarama n’abandi bose bakagashima nabo bakakongera mu mihigo yabo , ni imurikabikorwa rihoraho ry’ibikorwa by’umuryango wa RPF rizajya rikorwa nibura 2 mu mwaka , ibyo bigafasha abanyamuryango kumenya ibyo bagezeho ndetse n’aho bagomba kongera ingufu mu bikorwa byabo.  Nkuko byatangajwe na Nkinzwingabo Amir chairman w’umuryango RPF mu murenge wa Bugarama.

Chairman w’umuryango RPF mu karere ka Rusizi Nzeyimana Oscar yasabye abanyamuryango gukora nk’abahagarariye umuryango watsindiye kuyobora igihugu gufata iya mbere mu kubahiriza gahunda za Leta no kubishishikariza abandi.

Ikindi  cyagarutsweho muri yi nama ni uko abanyamuryango ba RPF bajya bagira umwanya wo kwisuzuma mu mikorere yabo, ndetse aho bakorera hose bakahashyira udusanduku tw’ibitekerezo twabafasha kumenya icyo abaturage babakeneyeho.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles