Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

GISAGARA: BARAHAMYA KO AMATORA YO MURI NZELI AZAGENDA NEZA

$
0
0

GISAGARA

Gisagara nk’akarere gakunze kwitwara neza mu gihe cy’amatora nk’uko komisiyo y’amatora mu karere ibitangaza, ngo nta mpungenge z’amatora yo muri Nzeli, byongeye n’abakorera bushake bo muri aka karere ngo bakora neza uko bikwiye.

Ubusanzwe mu gihe cy’amatora hakunze kugaragara imvururu akenshi zitewe n’abatibonye ku malisiti kandi nta wemerewe gutora atari kuri liste, n’ibindi bijya gusa n’ibyo. Gusa muri aka karere ka Gisagara ngo ntibikunze kuhagaragara kuko ngo abaturage bitabira neza ibikorwa birebana n’amatora maze ku munsi w’itora ntihagire ikibazo kivuka. Sivestre Kagabo uhagarariye komisiyo y’amatora mu turere twa Huye na Gisagara avuga ko aka karere nta mpungenge ka muteye ku matora yitegurwa vuba aha.

Nk’uko bwana Kagabo akomeza abisobanura, ngo kugirango amatora abashe kugenda neza, hari ibikorwa binyuranye biyabanziriza birimo gutegura abaturage, bakigishwa bagasobanurirwa kugirango bazakore ibyo bumva. Nyuma kandi bashishikarizwa kwishyirisha kuri lisiti y’itora no gusubiramo bakareba neza ko bayiriho nyuma y’uko isohotse.

Bwana Kagabo ati “Akarere ka Gisagara nta mpungenge nta nke gateye, ahubwo twizeye ko bazatora neza nk’uko babisanganywe. Gisagara ubushize mu matora ya nyakubahwa perezida niyo yaje kwisonga mu bwitabire ndetse no mu matora y’inzego z’ibanze, n’ubu rero muri nzeli twumva bazatora neza nta kibazo”

Ikindi gitanga icyizere ku matora yo muri nzeli ngo ni imyitwarire y’abakorerabushake aho buri wese agerageza kuzuza inshingano ze uko abisabwa bityo ntihagire igipfa mu biteganyijwe. Esperence Mukankwaya uhagarariye ibikorwa by’amatora mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Gisagara, avuga ko ku ruhande rw’abakorerabushaje bimeze neza, bakora neza uko babisabwa bityo bakaba nta kibazo ku matora yo muri nzeli bakwiye kugira.

Komisiyo y’amatora mu karere ka Gisagara yiteguye ko abaturage bazitabira amatora ku kigereranyo cya 100% cyane ko icyiciro cya mbere cyo gukosora lisiti y’itora muri aka karere cyarangiye abantu bari ku kigereranyo cya 97%

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles