Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ngororero: Guhindura ibara rikoreshwa mukwibuka abazize jenoside ntibikwiye kubabera umutwaro

$
0
0

Nubwo hirya no hino mu nzibutso zo mu karere ka Ngororero hagaragara amabara asanzwe akoreshwa mukwibuka, abatuye akarere barahumurizwa ko guhindura ibara bidakwiye kubabera umutwaro ahubwo guhindura ibara bikazagenda bikorwa buhoro buhoro.

Muri iki gihe mu Rwanda twegereye igihe cyahariwe kwibuka abatutsi bazize jenoside yo muri Mata 1994, umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abacitse ku icumu ukaba unafite kwibuka munshingano zawo washyizeho ibara ry’Ivu (Gris) nk’ibara rizajya ryifashishwa muri icyo gihe rigasimbura ibara ryakoreshwaga rya mauve.

Ngororero: Guhindura ibara rikoreshwa mukwibuka abazize jenoside ntibikwiye kubabera umutwaro


Inzibutso ni zimwe mubizahindurirwa amabara

Mugihe hari abari batangiye gutekereza ko guhindura amabara nk’ibitambaro n’amarangi bigaragara mu nzibutso ziri hirya no hino bisaba amafaranga menshi batahita babona, bakaba barabwiwe ko gusimbuza ayo mabara bizajya bikorwa gahoro gahoro bitewe n’ubushobozi.

Ibi bikaba byaratangajwe na madamu Mukamukesha Julienne, umukozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya jenoside ukorera mu turere twa Gakenke na Ngororero, ubwo yari yitabiriye inama yo gutegura icyunamo mu karere ka Ngororero.

Mukamukesha akaba yanasobanuye impamvu iryo bara ryatoranyijwe, hakurikijwe umuco w’abanyarwanda aho abakurambere bakoreshaga ibara ry’ivu mukwiraburira ababo, bityo abanyarwanda abakaba bagomba guha agaciro umuco wabo aho kwigana ibyo mumahanga.

Uko kwiha agaciro hakoreshwa umuco munyarwanda bikaba binajyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka ivuga ngo “twibuke abacu bazize jenoside duharanira Kwigira”, ibi bikaba bigomba gushingira kubukungu, umuco n’ubumenyi bwite by’abanyarwanda.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles