Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Gatsibo: Imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 19 igeze kure

$
0
0

Urwibutso rwa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo

Tariki ya 7 Mata buri mwaka, mu gihugu hose hatangizwa gahunda y’iminsi 100 yo kwibuka no kunamira abazize Jenoside  yakorewe abatutsi mu w’1994, mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa kane habereye inama yo gutegura uko gahunda zijyanye no kwibuka ku nshuro ya 19 zizakorwa.

Muri iyi nama hatangajwe ko gahunda zo kwibuka zizakorwa ku rwego rw’imidugudu mu Karere ka Gatsibo kimwe no mu gihugu hose.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Uwimpuhwe Esperance wari uyoboye iyi nama yatangaje ko mu mihango yo gutangiza icyunamo ku nshuro ya 19 mu Karere ka Gatsibo hategenyijwe urugendo ruzaturuka mu Murenge wa Kiramuruzi bagana ku rwibutso rwa Kiziguro.

Uwimpuhwe avuga ko muri rusange ubuzima bw’abacitse ku icumu muri aka Karere bugenda butera imbere muri rusange, yagize ati: ”ubu abenshi mu bacitse ku icumu bo muri aka Karere bafite aho baba sinka mbere, n’imibereho yabo ubona ko ifite ireme ugereranyije n’igihe cyashize”.

Muri iyi nama hateguwe gahunda zitandukanye zirimo; umugoroba wo kwibuka n’aho uzabera, gahunda z’ibiganiro naho bizajya bibera, hanashyirwaho itsinda ritegura ibizakenerwa kugira ngo bizashyikirizwe imirenge bizaberamo hakiri kare.

Kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatutsi, insanganyamatsiko iragira iti: “twibuke Jenoside yakorewe abatutsi duharanira kwigira’’,  ibara ryatoranijwe mu gihe cyo kwibuka akaba ari ibara ry’ikijuju.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles