mu karere ka Ngororero nta bikorwa bihambaye by’ubukerarugendo ndetse n’iby’ubucuruzi bukomeye birahagaragara bitewe no kutagira amahoteri ndetse n’abanyamafaranga bahavuka bagahitamo kujya gukorera ubucuruzi bwabo mu mijyi ifite isoko rinini nko muri Kigali, Rubavu n’ahandi.
Byumwihariko, umurenge wa Hindiro ni umwe mu mirenge ikennye kandi itarigeze ibona amahirwa yo gukorerwamo ibikorwa nkibyo. Gusa ubuyobozi bw’uwo murenge buvuga ko bugendeye kubyiza umurenge umaze kugeraho mugihe gito, hari icyizere cyo gutera imbere kandi iyi ikaba ari intego yabo nkuko Habamenshi Maurice umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge yabidutangarije kuri uyu wa 7 Kanama 2012.
Nkuko Maurice abivuga, ngo ibyashimisha abantu harimo naba mukerarugendo ntibyabura muri uyu murenge, harimo imisozi myiza iwugize, ubuvumo bwa Rugendabari ndetse n’ibindi. Uretse ibyiza nyaburanga biri muri uyu murenge, ngo hari n’ibindi byiza abantu bashobora kuwigiraho nko kuba warafashe iyambere mu gukora ubworozi bw’inka n’inkwavu kubigo by’amashuli, isuku iranga abaturage bawo n’ibindi.
Umurenge wa Hindiro ni icyahoze ari komini satinsyi nyuma uza kuba akarere ka Kageyo none ubu ni umurenge wa Hindiro. Utuwe n’abaturage 23.169 batuye mu tugari 6, dutanu muri two tukaba tugerwamo n’umuriro w’amashanyarazi ibidakunze kugaragara muyindi mirenge. Mugihe abatuye indi mirenge bahora basaba kugezwaho amazi meza, abo muri uyu murenge bo yamaze kubegera kuburyo bavoma hafi kandi gahunda yo kuyongera ikaba ikomeje.
Gusa, ngo kuba uyu murenge utagira amacumbi y’abagenzi ni kimwe mubituma utamenyekana ngo ubone n’abaterankunga ndetse n’abafatanyabikorwa bihariye, ariko iyi ikaba ari intego ubuyobozi bwihaye muri gahunda yo kuzamura imiberehomyiza y’abaturage bawo.
Google+