Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Huye: abayobozi bo ku rwego rw’imidugudu b’intangarugero barahembwe

$
0
0

Huye: abayobozi bo ku rwego rw’imidugudu b’intangarugero barahembweIyo uwakoze neza ashimwe bimuha imbaraga zo gukomerezaho ndetse bigatuma n’abatakoraga neza bikubita agashyi. Ni muri urwo rwego muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza, Akarere ka Huye kageneye amagare abayobozi b’imidugudu, abamamazabuhinzi ndetse n’intore babaye intangarugero.

Abahembwe bose hamwe ni 42, bakaba baratowe mu Mirenge 14 igize Akarere ka Huye, nyuma yo kugereranya ibikorwa by’abayobora imidugudu, abamamazabuhinzi ndetse n’intore mu midugudu yose yo mu mirenge igize aka Karere.

Uwitwa Gahongayire Anysie wo mu Murenge wa Ruhashya, avuga ko kuba yabonye ibi bihembo abikesha imirimo akora kuva mu mwaka wa 1995. Yagize ati “nshinzwe kurwanya ihohoterwa, nkumira amakimbirane, ndi nkundabana, ndi umukangurambaga w’ubuhinzi mu rutoki no mu bigori, mu turima tw’igikoni ndi umureberwaho aho ntuye. Ndi umuhinzi mworozi”.

Kamizikunze Theoneste we ni umuyobozi w’umudugudu w’Agateme mu Murenge wa Tumba. Avuga ko mu mudugudu we bakoze akarima rusange k’icyitegererezo, batera ibiti by’imbuto ziribwa 13 ku muhanda w’umudugudu aho bita intashyikirwa.

Akomeza agira ati “Mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza, mu mezi atatu ya mbere yonyine twari tugeze ku rugero rwa 90%. N’ubwo na n’ubu tutaragera ku 100%, kugeza ubu turi aba mbere mu kwitabira mituweri”.

Na none kandi, ngo muri uyu mudugudu ni ho umugoroba w’ababyeyi ukora neza. Ibi ngo babikesha ko badahura ngo baganire nk’ababyeyi gusa, ahubwo ko amatsinda y’ibiganiro yahujwe n’ayo kugurizanya.

Bishimiye ibihembo

Anysie ati “ikinshimishije cy’ibi bihembo ni uko bagenzi banjye nibabona ko nahembwe na bo bazajya bagira umwete wo kwitabira gukora ibyo dusabwa n’abayobozi. Babonaga ukuntu nitanga ndi n’umuntu umwe mu rugo, bakavuga ngo uriya ni imburamukoro. Ubu rero na bo bazagira ishyari ryiza kugira ngo bazagere ku bihembo.”

Theoneste we ati “iyo ukoze igikorwa Leta ikagushimira, n’iyo yaba seretifika (certificate) atari igare, uba wumva ko biri mu gaciro ko gushima. Iri gare sinavuga ko nzaryifashisha mu kazi kuko umudugudu nyobora ari mu to cyane, ariko nzajya ndyifashisha muri siporo. Icyo gihe n’abandi bayobozi bazabona ko ari ishimwe muri bya bikorwa umuntu yagiye akora”.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles