ikibazo cy’abaturage bo mu murenge wa Kisaro akarere ka Rulindo bavuga ko leta yabambuye ubutaka maze ikabugurisha n’uruganda rutunganya umusaruro w’icyayi SORWATHE cyahagurukije abayobozi bakuru mu ntara y’amajyaruguru kuri uyu wa 07/08/2012.
Guverineri Bosenibamwe Aimé ari kumwe n’uhagarariye ingabo mu ntara y’Amajyaruguru General Alex Kagame hamwe n’abayobozi b’akarere ka Rulindo bungirije, bigiriye kureba ubwo butaka abaturage bavuga ko ari ubwabo maze baganira n’abaturage ngo harebwe ufite ukuri.
Aba baturage barenga 60 bavuga ko ubutaka bwabo babwambuwe maze bukagurishwa ndetse n’ibikorwa remezo bari barashyizemo bikagenderamo nk’amashyamba, bityo bagasaba kurenganurwa.
Nyuma yo kumva ibivugwa n’abahoze ari abayobozi igihe ubu butaka bwagurishwaga mu myaka irenga 20 ishize, ndetse no kumva abaturage bazi iby’ubwo butaka, ubuyobozi bwasanze iki kibazo kigomba kwigwaho mu buryo bwimbitse.
Guverineri Bosenibamwe yagize ati: “Hagiye gushyirwaho akanama ‘komisiyo’ gashinzwe gusesengura ukuri kw’iki kibazo, maze kaze hano kaganire na buri wese ufite amakuru bityo hazafatwe icyemezo kinogeye buri wese”.
Guverineri yijeje aba baturage ko iyo komisiyo igihe gushyira umwete mu ikemurwa ry’iki kibazo bitarenze ukwezi kwa 08/2012 kikaba cyabonewe igisubizo.
Google+