Inama y’umutekano yaguye yateranye kuri uyu wa kane tariki 28/02/2013 yarebye uko umutekano uhagaze muri rusange n’ibyaha byabaye muri uku kwezi kwa Gashyantare ifata ingamba zo kubikumira.
Muri uku kwezi kwa kabiri habaye ibyaha 11 birimo guta abana, gutema amatungo, ubujura bw’amatungo no kugerageza kwiyahura.
Inama y’umutekano yasabye ko abakobwa bata abana babyaye batabifuza, bakwirinda inda z’indaro no kwigirira icyizere cy’ubuzima bakarera abo bana babyaye. Iki kibazo cyaganiriwe nyuma y’uko hari uruhinja rw’icyumweru kimwe rwatoraguwe mu Kagali ka Taba, Umurenge wa Gashenyi.
Ku kibazo cy’amatungo atemwa n’abantu batazwi, abitabiriye inama banzuye ko ayo matungo azajya yishyurwa n’abaturage batuye muri uwo mudugudu byabereyemo mu gihe ababikoze batamenyekanye.
Muri iyo nama hagaragajwe inka zibwa mu mirenge y’Akarere ka Burera zikagurishwa mu isoko ry’amatungo y’Umurenge wa Kivuruga. Ngo izo nka zishorerwa nijoro zikagera mu Kivuruga nta muntu ukomye mu nkokora abo bajura kuko nta marondo akorwa. Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge basabwe gukaza amarondo kuko ari yo azaca ubwo bujura.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Ubukungu, Imari n’Iterambere, Uwitonze Odette, yakanguriye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge kongera imbaraga mu gutanga ibyangombwa by’ubutaka no gutuza abaturage mu mudugudu.
Mu Kwezi kwa Gashyantare, habaye ibyaha bigera kuri 11 bikaba byariyongereye ugereranyije n’ukwezi kwa Mutarama kuko habaruwe ibyaha umunani.