Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

GISAGARA: AMAZE GUHEMBWA INSHURO EBYIRI KUBERA IBIKORWA BYIZA

$
0
0
Umukuru w’umudugudu wa Butare, akagari ka Remera mu Murenge wa Muganza Ndikumana J

Umukuru w’umudugudu wa Butare, akagari ka Remera mu Murenge wa Muganza Ndikumana J.Baptiste yahawe igihembo cy’igare ku nshuro ya kabiri

Umukuru w’umudugudu wa Butare, akagari ka Remera mu Murenge wa Muganza Ndikumana J.Baptiste amaze guhembwa amagare inshuro ebyiri kuko akora ibikorwa by’ubudashyikirwa biteza imbere abaturage.

Ibikorwa byo guhemba umuyobozi w’umudugudu witwaye neza bikorwa mu rwego rwo gushima koko uwakoze, ndetse no guha imbaraga abakiri inyuma nk’uko bitanganzwa n’ubuyobozi bw’uyu murenge wa Muganza.

Mu gushima uyu muyobozi Ndikumana, hagaragajwe ibikorwa byinshi amaze kugeza ku baturage aho muri rusange ngo yashoboye gutuza abaturage bose ku mudugudu, yabakanguriye gutanga ubwisungane mu kwivuza abasaga 395 bakaba barishyuye akaba ashigaje 15 gusa, abakangurira kwirindira umutekano bitabira amarondo, yabakanguriye kwitabira umurimo aho bahamya ko bihaza mu biribwa bakanasagurira isoko kuko bahuza ubutaka bagahinga igihingwa kimwe ku buryo buhagije, ikindi ngo aba baturage usanga bafite isuku kuko nta n’umwe ukigenda atambaye inkweto.

Kubera ibi bikorwa yahize abandi, maze ahembwa igare kugira ngo ajye ashobora kugera ku baturage mu buryo bumworoheye.  Mu buhamya yatanze yagize ati: “ nkunda u Rwanda n’abanyarwanda niyo mpamvu mpeba sindyame ariko nkamenya igikenewe mu bo nyobora.  Si ubwa mbere mpembwe igare kuko no muri 2005 nararihawe nyuma yo guhumuriza abaturage banjye ntibahunge ubwo abandi bose hirya no hino bari barahungiye I Burundi; kandi mfite ubushake n’ubushobozi bwo kuguma gutera imbere n’abaturage banjye.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu Karere Bwana HATEGEKIMANA Hesron  avuga ko ibikorwa nk’ibi by’uyu muyobozi byagakwiye kuranga buri muyobozi, agakunda igihugu koko kandi akanaharanira kugiteza imbere.

Ndikumana wahawe igihembo cy’igare ku munsi arahamagarira buri muturage guharanira gukora neza, gutera imbere bakanateza imbere abakiri hasi bityo ntihagire uzasigara inyuma.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles