Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyamagabe: Itorero ry’igihugu rirashima imigendekere y’urugerero.

$
0
0

Itorero ry’igihugu rirashima imigendekere y’urugerero.

Kambanda Dieudonné, umukozi ushinzwe gukurikirana urugerero mu itorero ry’igihugu aratangaza ko uburyo intore zo ku rugerero zitabira ibikorwa by’urugerero ndetse n’aho ibikorwa bigeze hashimishije, gusa ngo hari utuntu tumwe na tumwe tutaranoga akaba asaba ko twakosorwa kugira ngo imihigo intore zahize izabashe kweswa.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 22/02/2013 ubwo we n’umukozi ushinzwe ibikorwa by’itorero mu karere ka Nyamagabe, Uwimana Eric, basuraga intore zo ku rugerero mu tugari dutandukanye two mu mirenge igize akarere ka Nyamagabe hagamijwe kureba aho ibikorwa by’urugerero bigeze no gutanga inama kugira ngo birusheho kugenda neza.

Kambanda yatangaje ko aho babashije gusura ibikorwa by’urugerero biri kugenda neza nk’uko intore zabihize cyane ko imihigo yazo iri no mu mihigo rusange y’akarere, akongeraho ko utuntu basanze tutanoze bisabwa gukosora tudakanganye.

“Dusanze ibikorwa by’urugerero birakorwa neza, ibikorwa bikubiye mu mihigo intore zahize birimo birashyirwa mu bikorwa hakurikijwe uko imihigo iteye. Naho hagiye hagaragara wenda ututanoze ariko ntabwo ari twinshi. Muri rusange twishimiye uburyo twasanze intore zihagaze ku rugerero”, Kambanda.

Umukozi ushinzwe urugerero mu itorero ry’igihugu arasaba intore ziri ku rugerero ndetse n’abazikurikiranira hafi ko banoza imitangire ya raporo bakoresha amafishi yateguwe ku rwego rw’igihugu, ndetse n’imitegurire ya gahunda y’icyumweru y’ibikorwa by’intore.

Intore zatojwe mu bindi byiciro nazo zirasabwa kudatererana intore ziri ku rugerero mu bikorwa byazo ahubwo ko zikwiriye kuziba hafi, ngo kuko mu igihe urugerero ruzaba rurangiye ibikorwa byagezweho zizasigara zibyitaho, ibitararangira zikabikomeza.

Intore ziri ku rugerero nazo zemeza ko aho zigeze hashimishije n’ubwo atari cyane kuko zagiye zigira imbogamizi zo kutabona ibikoresho nk’imfashanyigisho mu gihe bakora ubukangurambaga butandukanye, ariko ngo byange bikunde imihigo zahize zizayesa.

Uwiringiyimana Joseph, uhagarariye intore zo ku rugerero zo mu kagari ka Nyamugari yagize ati: “Aho tugeze harashimishije n’ubwo atari cyane kubera utubazo tumwe na tumwe twagiye tugira nk’imfashanyigisho cyangwa se nk’ibikoresho byabasha kudufasha, ariko ubwo batwijeje ko bigiye kuboneka turizera ko nibyo bisigaye tuzabasha kubigeraho kandi imihigo tukayesa”.

Muri rusange ibikorwa izi ntore ziri gukora ku rugerero bigizwe ahanini no gukora ubukangurambaga mu baturage kuri gahunda zitandukanye, ndetse n’imirimo y’amaboko itandukanye.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles