Byinshi mu bibazo bigaragara muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza mu Murenge wa Mururu ho mu karere ka Rusizi ni ibishingiye ku buharike nkuko byagaragaye kuri uyu wa mbere tariki 4/2/2013 ubwo Inteko z’abaturage hamwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwakemuraga bimwe mu bibazo byari bitarabonerwa umuti. Ubuyobozi bw’uyu Murenge bukaba bukangurira abaturage kubyaza umusaruro uku kwezi kw’imiyoborere myiza bagaragaza ibibazo byabo kugira ngo kuzarangire ibyinshi byaravugutiwe umuti.
Mu rwego rwo gukomeza gahunda yateguwe muri uku kwezi kw’imiyoborere inzego z’ibanze zo muri uyu Murenge wa Mururu zifatanyije n’abaturage bo mu tugali twa Gahinga na Tara bakemuye bimwe mu bibazo biba byaratinze gukemuka. Nyuma yo gukemurirwa ibibazo bamwe muri aba baturage bagaragaje ko bishimiye imyanzuro bahawe n’ubuyobozi; Byukusenge M. Chantal Yaregaga umugabo ku mutana abana 3 akagenda atanamuhaye ikizabarera akaba ari muri urwo rwego uyu mugabo yasabwe gutanga indezo z’abana yasigiye umugore we.
Gusa ku ruhande rw’umugabo we avugako igisubizo bahawe kitamushimishije kuko ngo uyu mugore we nta masezerano bafitanye bityo akaba amubona nk’umusahuzi
Ibibazo byishi biri muri aka kagali ka Gahinga bishingiye ku buharicye bw’abagabo bazana abagore beshi nkuko byagaragaye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Mururu Uwambaje Aime Sandrine akaba asaba abaturage ko muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza bakwihutira kugana ubuyobozi kugirango kuzasige bigabanutse.
uku kwezi kw’imiyoborere myiza kwatangiye tariki ya 22 mutarama hakemurwa ibibazo by’abaturage ndetse hagaragazwa n’ibindi.