Abayobozi b’imidugudu yose yo mu karere ka Ngororero barasabwa kubahiriza gahunda y’amakayi atatu yemejwe n’inama y’umutekano, azajya akoreshwa mu kubungabunga umutekano hashingiwe ku gutangira amakuru kugihe.
Ayo makayi yemejwe ko agomba kujya akoreshwa ariko ahenshi mu midugudu bakaba batarayitabira, ni ikayi irimo urutonde rw’abantu batuye mu mudugudu bose, ikayi y’irondo yandikwamo raporo y’uko irondo ryaraye rigenze n’ikayi yandikwamo abinjira n’abasohoka.
Mu nama zikomeje hirya no hino mu karere mu rwego rw’imiyoborere myiza, Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Bwana Gedeon Ruboneza n’abakuriye ingabo na Polisi bakomeje gushishikariza abayobozi b’imidugudu gukoresha ayo makayi ndetse bagasaba n’abaturage kujya bitabira kwiyandikisha no kwandikisha abashyitsi babo no gutanga amakuru kubantu bashya badasanzwe babona aho batuye.
Bamwe mubayobozi b’utugari bavuga ko gahunda nkizo bagerageza kuzishyira mubikorwa ariko abaturage ntibitabire kwandikisha amakuru mashya bamenye bityo bigatuma ikoreshwa ry’ayo makayi rigenda rigabanuka.
Maire Ruboneza avuga ko gutanga amakuru neza kandi kugihe ari imwe mungamba zifasha kubungabunga umutekano, ndetse agatanga ingero z’aho bene ayo makuru yagiye agira akamaro nko mu murenge wa Kabaya, aho abantu bari bitwaje intwaro bafashwe kubera ubufatanye n’abaturage mumwaka ushize.
The post Ngororero: Ba Mudugudu barasabwa kubahiriza gahunda y’amakayi 3 mu mudugudu appeared first on News of Rwanda.