Akarere ka Nyanza ni kamwe mu turere 30 tugize u Rwanda twakunze kurangwa no kuza mu myanya y’inyuma mu mihigo ariko ubu ubuyobozi bw’ako karere butarangaza ko muri uyu mwaka wa 2012-2013 w’imihigo biteguye guca agahigo bakava ku mwanya wa 22 bicayeho basatira umwanya wa mbere nk’uko izina ryabo ry’ubutore “ Abadahigwa” ribyemeza.
Akazi ntikagikorerwa mu biro.
Muri aka karere nta n’umwe mu bakozi bako wicaye ahubwo bose bahisemo gukorera hamwe nk’ikipe aho ukora nabi bamuhwitura ndetse n’ukoze neza bakamushima bamusaba gukomereza aho.
Kuva tariki 29/01/2013 hari ibyumweru bibiri bihaye byo kumanuka bakajya aho ibikorwa bikorerwa mu baturage bagasura abayobozi bakorerayo bakabaha inama z’uburyo bakosora ibitagenda neza ari nabyo bibakururira kuza ku myanya ya nyuma mu gihe bo bavuga ko batayishimiye habe na gato.
Inkungi 4 guverinoma y’u Rwanda yihaye kugenderaho zirimo ubukungu, ubutabera, imiyoborere myiza n’imibereho myiza y’abaturage bazitayeho kurusha ibindi mu karere ka Nyanza kugira ngo barebe ko bava kuri uriya mwanya utabahesha ishema.
Mu murenge wa Kibilizi hasuwe ibiti byera imbuto ziribwa
Kuri uyu wa gatanu tariki 8/02/2013 umurenge wa Kibilizi ukaba ari umwe mu mirenge 10 igize akarere ka Nyanza niwo wari utahiwe kugerwamo n’abakozi batandukanye b’akarere ka Nyanza. Ibyo bahasuye birimo ibikorwa by’ubuhinzi –bworozi, imiturire, ibikorwa by’uburezi n’ibindi.
Iyo basuzuma ibikorwa bibanda ku mitangire ya raporo ndetse n’ibikorwa bigaragarira amaso bifite aho bihuriye n’iterambere ry’abaturage. Buri mukozi ku rwego rw’ibanze rwegereye abaturage bamushyira imbere akerekana ibyo yakoze maze ibishimwa bigashimwa ibigawa nabyo bikagawa ku mugaragaro nk’uko mu murenge wa Kibilizi byagenze kimwe n’ahandi iki gikorwa cyahereye.
Hari ababonye umugayo mu bandi
Basura umurenge wa Kibilizi bishimiye byinshi byakozwe ariko bagaya by’umwihariko ubuyobozi bw’akagali ka Rwotso ndetse n’umuyobozi ushinzwe uburezi muri uwo murenge ariwe Nzaramba Jean Damascene kuba raporo zabo ntaho zihuriye n’ibyo bakora bigaragarira amaso.
Nzaramba Jean Damascene ushinzwe uburezi mu murenge wa Kibilizi yagawe kuba ibigo by’amashuli biri mu nshingano ze atabisura akaba yaratereye agati mu ryinyo.
Bamwe mu bamunenze babivuze batya: “Birababaje kuba hari ibigo by’amashuli biheruka gusurwa n’umukozi ushinzwe uburezi mu kwa gatanu k’umwaka ushize wa 2012”
Ikindi yanenzwe n’uko hari ubwo yigeze gufata abana bataye ishuli muri uwo murenge akabafungira mu biro bye kandi atari cyo gisubizo. Ababyeyi babo bana bari batawe muri yombi bagiye bahabasanga babagemuriye mu gihe bari bagitegereje ko uwo muyobozi yaca inkoni izamba
Amakosa y’uyu muyobozi ashobora kuzagira ibyo adindiza mu mihigo akarere ka Nyanza kiyemeje kugeraho mu rwego rw’uburezi ashinzwe mu murenge wa Kibilizi nk’uko byatagajwe na Nkurikiyumukiza Jean Marie umwe mu bari bagize itsinda ryasuzumye ibikorwa by’uwo muyobozi.
Icyakora nta kujijinganya Nzaramba Jean Damascene watunzwe agatotsi yasabye imbabazi mu ruhame yemera ko amakosa yose yaguyemo atazayasubira ukundi kugira ngo ataba igitotsi mu byo akarere ka Nyanza kiyemeje kugeraho mu mihigo.
Umuyobozi w’Umurenge yatanze icyizere
Kayigambire Theophile uyobora umurenge wa Kibilizi yasezeranyije ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza ko agiye gufatanya nabo bari kumwe ku rwego rw’umurenge hagakosorwa ibitagenda neza.
Ku ruhande rwa Kayijuka John umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza akaba ari nawe wari uyoboye iryo tsinda ryasuye umurenge wa Kibilizi yavuze ko intego bafite ari ukwegukana umwanya wa mbere mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013.
Yagize ati: “ Nkurikije ibikorwa dufite n’uburyo turi gukorera hamwe nk’ikipe umwanya wa mbere hari icyizere ko twawegukana kuko abishyize hamwe nta kibananira”
Uyu muyobozi yahamagariye buri mukozi w’ akarere ka Nyanza mu rwego rwe gukora nk’uwikorera kugira ngo iyo ntego bafite yo kuzesa imihigo izagerweho.
Iri suzuma ry’ibikorwa akarere ka Nyanza kari gukorera imirenge ikagize rizakurikirwaho n’iryo ku Ntara y’Amajyepfo maze naryo risozwe nirizakorwa na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ikaba ari nayo izatanga amanota ikurikije uko uturere twarushanyijwe mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2012-2013.
The post Nyanza: Mu mihigo biteguye kuva aho bari bakajya imbere appeared first on News of Rwanda.