Bamwe mu baturage batuye akarere ka Rulindo, bavuga ko ngo imiyoborere myiza izagerwaho ari uko abayobozi babegereye bakungurana inama,ndetse bakanafatanya gukemura ibibazo bimwe na bimwe biba bihari bidindiza imiyoborere myiza.
Aba baturage kandi ngo basanga abayobozi baba bakwiye kurushaho kwiyegereza abaturage ,ntibabasuzugure ngo babone ko nta nama babagira ,nyamara ngo harimo abantu bashobora gutanga inama zubaka.
Nk’uko kandi muri aba baturage bakomeza babivuga ngo hari igihe usanga umuyobozi atunvikana n’abaturage akigira umunyabwenge wenyine kandi ngo haba hari abaturage bashobora kumwunganira .
Ibi ngo basanga ari bimwe mu bishobora gutuma imiyoborere myiza igerwaho nk’uko bikwiye.
Bityo ngo bakaba basanga hakagombye kubaho ubufatanya haba mu bikorwa ndetse no mu bujyanama kugira ngo ibintu birusheho kugenda neza.
Visi prezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite,Karisa Evariste ubwo yari mu karere ka Rulindo mu gikorwa cyo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere myiza, yabwiye abari bitabiriye ibyo birori ko imiyoborere myiza ibareba bose,baba abayobozi ndetse n’abaturage .
Yagize ati ”imiyoborere myiza iratureba twese haba abayobozi ndetse n’abaturage. Umuyobozi mwiza ni uwegera abo ayobora bakajya inama ,bashakira hamwe icyakorwa ngo igihugu kirusheho kugira imiyoborere isobanutse. Imiyoborere myiza kandi iyo igezweho ni nayo ituma tugera ku iterambere rirambye.”
Kuri uyu munsi kandi umuyobozi w’akarere ka Rulindo nawe yasabye abayobozi bafatanije kuyobora bo mu nzego z’ibanze ko bagomba kwegera abaturage.
Yagize ati ”umuyobozi si uwirirwa yizengurutsa ku ntebe mu biro,ahubwo umuyobozi mwiza ni umanuka akegera abo ayobora aho batuye mu midugudu .Ni byiza ko abayobozi bafata igihe gihagije cyo kubana n’abaturage no kujya inama .Ibi ni byo bizatugeza ku miyoborere myiza kandi irambye.”
Abatuye akarere ka Rulindo bavuga ko abayobozi babo bagenda barushaho kubegera ,kandi ngo ni byo baba bifuza,kuko bituma bisanzura ku bayobozi babo.
Ibi kandi ngo binabafasha kugaragaza ibibazo biba biri aho batuye kugira ngo babishakire imiti bafatanije n’ubuyobozi.