Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Kamonyi: Abaturage b’umurenge wa Runda basobanuriwe ibikorwa by’intwari z’igihugu

$
0
0

Abaturage b’umurenge wa Runda basobanuriwe ibikorwa by’intwari z’igihugu

Nyuma y’umuganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2013, abaturage b’umurenge wa Runda basobanuriwe ibikorwa by’intwari z’igihugu, basabwa no kuzitabira ibirori byo kwizihiza umunsi w’intwari uzaba tariki 1/2/2013.

Asobanurira abitabiriye umuganda wo kubaka ibiro by’akagari ka Ruyenzi, ibyiciro by’intwari abanyarwanda bibuka ku munsi w’intwari, Dushimiyimana Barnabe perezida w’Inama Njyanama y’umurenge wa Runda, yavuze ko intwari zirimo ibyiciro bitatu ari zo Imanzi, Imena n’ Ingenzi.

Ku munsi w’Intwari hibukwa “Imanzi”  zaguye ku rugamba; hakaba hibukwa Fred Gisa Rwigema waguye ku rugamba ayoboye urugamba rwo kubohora igihugu izindi ngabo ndetse n’umusirikari utazwi uhagarariye izindi ngabo zose zaguye ku rugamba.

Intwari z’” Imena”  zakoze ibikorwa by’indashyikirwa zikagera ubwo zibizira. Zirimo Umwami Mutara III Rudahigwa waharaniye guteza imbere imibereho myiza n’ubwigenge bw’abanyarwanda; harimo Michel Rwagasana warwanyije politiki y’irondakoko ya mwene se Kayibanda Gregoire wari uyoboye igihugu.

Hari kandi Uwiringiyimana Agatha utarahwemye kurwanya akarengane k’iringaniza n’irondakoko mu mashuri ubwo yari  Minisitiri w’uburezi, akaza kwicwa mu 1994 ubwo yashakaga kugarura ituze mu gihugu cyari cyugarijwe n’ubwicanyi.

Muri izi ntwari z’”Imena”, harimo Umubikira Felicite Niyitegeka wanze kwitandukanya n’abari bamuhungiyeho maze akicanwa na bo. Muri iki kicyiro hibukwa n’abanyeshuri b’I Nyange banze kwitandukanya na bagenzi ba bo ubwo abacengezi bari bateye ikigo cya bo bashaka kwicamo abatutsi.

Intwari z’”Ingenzi” zo  zigizwe n’abantu bakiriho barangwa n’ibikorwa byiza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda Nyirandayisabye Christine, yibukije abaturage ko umunsi w’Intwari uzizihizwa ku rwego rw’umudugudu, akaba yabasabye kuwitabira ari benshi, kandi buri wese agaharanira gukora ibikorwa byiza bimugira intwari.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles