Hashingiwe ku cyerekezo cy’iterambere ry’igihugu, hari gahunda zitandukanye zigenda zitegurwa zose zikaba zerekeza ku iterambere ry’umuturage kugira ngo arusheho kugira imibereho myiza. Ibi bikorwa kandi bigomba gukurikiranwa kugirango bikorwe neza bigirire inyungu ababikorerwa, ari nayo mpamvu Sosiyete Sivile nk’urwego rurebera abaturage igomba kumenya uko amafaranga bageneye ibyo bikorwa akoreshwa.
Abagize Sosiyete Sivile muri Gisagara
Sosiyete Sivile mu karere ka Gisagara yahagurukiye kwita ku bikorwa bigenewe abaturage, abayigize bakaba barasabye akarere kubasobanurira imikoresherezwe y’ingengo y’imari, kugirango bamenye koko uburyo ibikorwa bigenewe abaturage bihagaze mu karere ndetse aho bafite ikibazo bahabwe ibisobanuro.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gisagara Bwana Mvukiyehe Innocent, yafashe umwanya wo gusobanurira abagize uru rwego uko ingengo y’imari y’akarere ya buri mwaka itorwa n’uburyo ikoreshwa.
Bwana Innocent yavuze ko ingengo y’imari y’Akarere itorwa n’Inama Njyanama y’Akarere, igatangira kuwa 1/7 igafunga tariki 30/6 buri mwaka. Iyi ngengo y’imari ikoreshwa ibikorwa biba byahurijwe hamwe kuva ku mudugudu kugera ku karere nyuma yo kubisesengura. Yakomeje avuga ko iyo ingengo y’imari y’Akarere imaze kwemezwa imurikirwa abaturage, kandi amafaranga agakoreshwa mu gikorwa yateganyirijwe gusa; iryo koreshwa rigakurikiranwa n’abakozi babishinzwe (Techniciens), komite Nyobozi, Inama Njyanama, Abagenzuzi, Inteko Nshinga Mategeko, abaturage na Sosiyete Sivile. Ingengo y’imari y’Akarere ikaba ituruka mu misoro iba yarinjiye mu Karere, aturuka mu bafatanyabikorwa n’atangwa na “Central Government”.
Nyuma Y’iki kiganiro, abagize Sosiyete Sivile baboneyeho umwanya wo kugaragaza bimwe mu bikorwa byatowe n’Inama Njyanama ariko bikaba bitari gukorwa, birimo kugeza umuriro mu mirenge ya Kansi, Mugombwa, Kigembe na Nyanza ariko basubizwa ko bitaretswe ahubwo habayeho guharanira inyungu z’abaturage benshi kuko ngo byakozwe n’umufatanyabikorwa BADEA, ushaka gutangira umwaka utaha gugeza umuriro w’amashanyarazi mu mirenge yose yo muri Gisagara itawugira.
Sosiyete Sivile irasaba ubuyobozi ko hajya habaho inyingo inononsoye ku bikorwa bigamije impinduka y’imibereho myiza y’abaturage kuko ngo hari ibikorwa bikorwa bikanarangira ariko ugasanga bidatanga umusaruro wari witezwe, hakaba hatanzwe urugero rw’amazi ataboneka amasaha yose muri sentere ya Gisagara kuko usanga imashini zikoreshwa zidafite ubushobozi bwo kuzamura amazi amasaha 24/24.