Guverineri w’intara y’Amajyaruguru aravuga ko imiyoborere myiza ariyo yatumye u Rwanda rugera ku iterambere rugezeho, bituma u Rwanda ruza mu bihugu bya mbere ku isi bigaragaramo iterambere ryihuta.
Ibi bikaba ari ibyatangajwe na Aime Bosenibamwe, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, ubwo kuri uyu wa kabiri tariki 22/01/2013 hatangizwaga ukwezi kw’imiyoborere myiza mu karere ka Musanze.
Guverineri yavuze ko uku kwezi gukwiye kubera igihe kiza abanyamusanze, cyo kureba aho bageze bateza imbere imiyoborere, ibyiza bagezeho bakabisigasira, naho ibitaragenze neza bakafata ingamba zo kubikemura.
Yagize ati: “Uwo musingi mwiza tumaze kugeraho w’imiyoborere myiza, tugomba kuwusigasira, haba twebwe ndetse n’abanyarwanda bazadukurikira. Niyo mpamvu leta y’u Rwanda yashyizeho ukwezi kw’imiyoborere myiza”.
Minisitiri w’ibikorwa remezo Albert Nsengiyumva, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yasabye abanyamusanze yibukije ko uyu munsi hahuriranye ibikorwa bitatu, aribyo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere myiza, gutangizai bikorwa by’intore zo kurugerero ndetse n’igikorwa cyo gukumura ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.
Minisitiri Nsengiyumva yashimiye urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rugiye mumara amezi atatu mu bikorwa by’urugerero, avuga ko ari amahirwe bagize yo kwitoza gukorera igihugu bakiri bato. Yabasabye gukoresha amahirwe babonye bateza imbere igihugu cyabo.
Uyu munsi w’imiyoborere myiza waranzwe n’ibikorwa birimo umuganda wabereye mu murenge wa Busogo, gusura isoko rya kijyambere riri kubakwa mu Byangabo gusura ibikorwa by’ivuriro ry’Amatungo ry’ishuri ISAE Busogo ndetse n’ibindi.