Dr. Valens Hafashimana, Perezida wa JADF Gakenke.
Inteko rusange y’Ihuriro ry’Abafanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Gakenke “JADF Terimbere Gakenke” yateranye kuri uyu wa gatanu, tariki 18/01/2013 yatoye Dr. Valens Hafashimana ku mwanya wa Perezida nyuma y’uko uwari usanzwe ari umuyobozi wayo ahamagariwe izindi nshingano.
Dr. Hafashimana, umukozi w’umushinga Access Project mu Karere ka Gakenke, avuga ko mu bikorwa byihutirwa agiye gukora harimo kugaragariza abafatanyabikorwa batandukanye ibyo abaturage bo mu karere bakeneye kugira ngo icyerekezo 20/20 kigwerweho.
JADF y’Akarere ka Gakenke yateguye umunsi w’imurikabikorwa kandi yanagize uruhare mu bikorwa by’iterambere bitandukanye mu karere; nk’uko Dr. Habineza Paul de Rire, Perezida ucyuye igihe abishimangira.
Akomeza avuga ko ubuyobozi bushya bwa JADF bufite inshingano zo gukomeza inzego z’ubuyobozi bwa JADF ku rwego rw’imirenge, baziha amahugurwa na zo zigakora neza.
Komisiyo zitandukanye zigize JADF zasabwe gukora zigata umusaruro. Ngo ibyo bigomba kujyana n’uko komisiyo itegura ibikorwa byihutirwa (priorities) mu nkingi z’iterambere zitandukanye zikagenda zishyirwa mu bikorwa buhoro buhoro.
Muri iyo nama kandi, imishinga ikorera mu karere yibukijwe ko igomba gushyikiriza akarere imihigo yihaye muri uyu mwaka wa 2013 no kwihutira gutanga umusanzu wa JADF kugira ngo ibashe kugera ku nshingano zayo.
Buri mwaka, biteganyijwe ko hazaza haba isuzumabikorwa ry’imihigo yahizwe n’iyo mishinga mu rwego rwo kureba niba yarashyizwe mu bikorwa.