Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Imyiteguro y’amatora y’abadepite azaba muri Nzeri yaratangiye

$
0
0

Imyiteguro y’amatora y’abadepite azaba muri Nzeri yaratangiyea

Mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka, ku itariki itaratangazwa, hazabaho amatora y’abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite. Aya matora yatangiye gutegurwa, akazaba ahagarariwe n’abayobozi bashyashya bagiyeho mu kwezi k’Ukwakira 2012.

Aba bayobozi bashyashya, mu nama bagiranye n’abafatanyabikorwa bo mu Ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa 17 Mutarama,2013 basabye inzego z’ubuyobozi kuzafatanya kugira ngo igikorwa cy’amatora kizarusheho kugenda neza.

Ese kuvuga ko bifuza ko amatora azarushaho kugenda neza, byaba bivuga ko ayo mu gihe cyashize yagenze nabi? Prof.  Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, ati “sinshaka kuvuga ko ay’ubushize yabaye mabi. Gusa, mu mutwe wanjye no mu mutima wanjye ntekereza ko iyo utajya imbere uba usubira inyuma. Ni ukuvuga ko buri gihe cyose ugomba kugira icyo wongera ku cyo wakoze ubushize.”

Uyu muyobozi rero asobanura ko mu byo atekereza kuzanoza kurushaho hari kuba nta bantu bazongera gutorera muri za shitingi, abimutse babishoboye bakazashobora guhinduza aho bazatorera bifashishije ikoranabuhanga aho kuvunika bajya gushaka abafite amalisiti y’amatora kugira ngo babahindurire. Indorerezi na zo zizabasha gusaba imyanya zinyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ibi rero ngo bizatuma amalisiti arangira hakiri kare, bityo n’ibikoresho by’amatora bizabashe kugera aho byagenewe hakiri kare.

Alphonse Munyantwari, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo na we wari muri iyi nama yemereye Abayobozi ba Komisiyo y’igihugu y’amatora ko uruhare rw’inzego z’ubuyobozi mu gutuma amatora agenda neza ruzagaragara nk’uko bisanzwe.

Aya matora azaba mu kwezi kwa Nzeri, nyuma y’igihe gitoya abanyeshuri batangiye. Nta wabura kwibaza aho azabera kuko abanyeshuri bazaba biga kandi akenshi ibigo by’amashuri bikunda kwifashishwa nk’ibyumba byo gutoreramo, binakubitiyeho ko Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora asaba inzego z’ubuyobozi kuzabafasha ntihagire abongera gutorera muri shitingi.

Aha rero, Prof. Kalisa Mbanda agira ati “abana n’iyo biga dushobora gutora haba kuwa gatandatu cyangwa ku cyumweru. Umunsi umwe ntabwo ari wo utuma amashuri atagenda mu gihugu.”

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles