Urubyiruko rukwiye kwigira ku mateka,rukamenya aho ruva n’aho rujya bityo rugaharanira ubumwe no kugera ku iterambere rirambye rukoresheje imbaraga zarwo
Bamwe mu rubyiruko rw’akarere ka Nyabihu, basanga gufataniriza hamwe kubaka igihugu nk’urubyiruko, ku buryo imbaraga zakoreshejwe zigisenya muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994 na bamwe mu rubyiruko rwariho icyo gihe, zakoreshwa n’urubyiruko rw’iki gihe mu kucyubaka. Kugeza ubu ngo urubyiruko rumaze gusobanukirwa neza n’ icyo gukunda igihugu no kucyubaka aricyo, n’akamaro bibafitiye nk’Abanyarwanda nk’uko Ngaboyimanzi Claude umwe mu rubyiruko yabidutangarije.
Ubusanzwe Abanyarwanda bari bamwe ndetse bagafatanyiriza hamwe mu bihe bya mbere y’ubukoroni,nyamara kuva ubukoroni bwatangira,ngo Abanyarwanda baremwemo amacakubiri bitewe n’inyungu z’abakoroni bituma haboneka ingaruka nyinshi,zakomeje kwiyongera kugeza ubwo na Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe.
Ngaboyimanzi,akavuga ko urubyiruko rw’icyo gihe rwabigizemo uruhare cyane kuko rwari rufite ingufu,ari nayo mpamvu urw’ubu rukwiye gusobanukirwa n’amateka nk’ayo yaranze u Rwanda rukayigiraho, rukamenya aho ruva n’aho rujya. Ibyo bikazatuma ntawakongera kubona aho ahera ashuka uwo ari wese,ahubwo Abanyarwanda bakumva ko ari bamwe kandi ntawundi uzaza kubafasha kubaka igihugu cyabo nkabo ubwabo.
Iyi akaba ariyo mpamvu,urubyiruko by’umwihariko nk’abafite imbaraga rukwiye gufata iya mbere mu gufatanya n’abandi baturage muri rusange guhuza imbaraga zabo mu kubaka igihugu no kukizamura,bakakigeza ku iterambere rirambye, buri wese abigizemo uruhare.
Kugira ngo bigerweho,Abanyarwanda bakaba basabwa kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose,amacakubiri,ibihuha,n’ibindi byabangamira ubumwe n’iterambere ryabo,buri wese agaharanira amahoro,umutekano,ubumwe, n’ibindi bikorwa bitandukanye biganisha ku iterambere ry’ igihugu cye muri rusange.