Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika, mu karere ka Burera atangaza ko gucunga umutekano muri uwo murenge bigira umwihariko kubera ko uwo murenge uturiye umupaka.
Umurenge wa Cyanika ni umwe mu mirenge 17 igize akarere ka Burera. Uwo murenge uturiye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda ndetse n’umupaka ugabanya u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.
Muri uwo murenge hakunze kugaragara urujya n’uruza rw’abantu bajya cyangwa bava muri Uganda ndetse no muri Kongo. Abo bantu bashobora kuba bafite ibyangombwa bibemerera kwambuka umupaka cyangwa se ntabyo bafite bakambuka umupaka banyuze inzira zitazwi bakunze kwita “panya”.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera ndetse n’ubw’umurenge wa Cyanika by’umwihariko buvuga ko muri urwo rujya n’uruza rw’abantu hashobora kuba harimo abantu bahungabanya umutekano w’u Rwanda.
Niyo mpamvu abanyura muri uwo murenge bagiye muri Uganda cyangwa muri Kongo bagomba kuba bafite ibyangombwa byabugenewe. Abanyura ku mupaka ntabyo bafite iyo bafahswe babashyikirizwa inzego z’umutekano zigakora akazi kazo.
Nkanika Jean Marie Vianney, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika, ahamya ko umutekano ucunze uko bikwiye muri uwo murenge.
Agira ati “kubera ko turi ku mupaka nyine, twebwe dushyira mo akarusho. Ni ukuvuga buri mudugudu ugomba gupanga irondo ryawo. Hanyuma hakaba n’abandi banyura mo bagenda bareba se iryo rondo koko ryakozwe?…”
Akomeza avuga ko nk’ubuyobozi bw’inzego zibanze, bafatanya n’inzego za polisi ndetse n’iza gisilikare kugira ngo umutekano ukomeze ucungwe uko byifuzwa.
Nkanika avuga ko muri uwo murenge irondo ritangira saa moya za nimugoroba, rigasozwa saa kumi za mugitondo maze saa kumi n’imwe za mugitondo abariraye bagatanga raporo ivuga uko umutekano muri iryo joro wari wifashe.
Akomeza avuga ko mu rwego rwo gukomeza gushyira imbaraga mu gucunga umutekano hararwa irondo, abataraye irondo barakurikiranwa bagahanwa.
Agira ati “iyo umuntu ataraye irondo arahanwa. Tuba dufite amabwirizwa twashyize ho…arahanwa kuko aba avunisha abandi”.
Bimwe mu bihano bihabwa abataraye irondo harimo gusabwa kurara irondo undi munsi n’ubwo waba atariwo yagombaga kuraraho irondo, ndetse no gucibwa amande. Ayo mande y’amafaranga ashyirwa kuri konti y’irondo akazafasha n’ubundi irondo gukora neza.
Ayo mafaranga yifashishwa mu kugura amatoroshi n’ibindi bikenerwa ku irondo nk’uko Nkanika abisobanura.