NYAGATARE:Kimwe mu bibazo bya cyemutse nyuma yo kunoza imikoranire n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyagatare ni ukuba ibikorwa batakirundira mu gace runaka, bikaba byaratumye iterambere rigera kuri benshi.
Ibi ni ibyatangajwe na Kamanzi Alcade president w’inama njyanama y’akarere ka Nyagatare nyuma y’inteko rusange y’ababatanyabikorwa b’aka karere.
Muri iyi nteko abafatanyabkorwa bagaragaje gahunda zabo, nyuma berekwa gahunda irambuye y’iterambere ry’akarere mu gihe cy’imyaka itanu. Kuba iyi gahunda ikubiyemo ibikorwa basanzwe bakora bituma bamenya icyerekezo cy’igenamigambi ryabo nk’uko bitangazwa na Iyaturemye Aime ukuriye JADF y’akarere ka Nyagatare.
Ibi kandi bishimangirwa na Kamanzi Alcade president w’inama njyanama y’akarere ka Nyagatare uhamya kandi ko imikoranire nk’iyi ari uburyo bwo guhuza imbaraga hagamijwe ko umuturage wese ari na we mugenerwabikorwa mukuru agerwaho n’iterambere.
Hagati aho ariko abaturage bo basabwa kubungabunga ibyagezweho, dore ko muri aba bafatanyabikorwa haba harimo imishinga n’imiryango ishobora gusoza gahunda zayo mu gihe runaka.
Mu kiganiro yahaye abafatanyabikorwa, Muganwa Stanley umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe ubukungu, yabamurikiye ishuro rusange y’akarere yibanze cyane ku mahirwe y’iterambere akwiye kubyazwa umusaruro.
Yongeye gushimangira ukunoza service zihabwa abaturage aho yacyebuye cyane amahoteli amabanki n’ibigo by’imari.
Hagamijwe kunoza imikorere n’imikoranire kandi ubu urwego rwa JADF rwateguye guhunda yo gusura no kugenzura buri mufatanyabikorwa ukorera mu karere, hakazatangwa amanota hashingiwe ku mbuto ibikorwa byabo bitanga mu baturage.
Mu zindi gahunda zikorwa hagamijwe guharanira umusaruro ufatika harimo gusinya imihigo hagati y’akarere n’abafatanyabikorwa, guharanira ko urugo rwose rwagerwaho n’ubufasha batanga by’umwihariko muri gahunda zigamije kuzamura imibereho y’abaturage.