Mu karere ka Nyabihu,abayobozi mu nzego zose barasabwa gukangurira abaturage kwicungira umutekano no kwirinda ibihuha. Ibi bikaba byaragarutsweho mu nama y’umutekano yabaye kuri uyu wa 18 ukuboza 2012, aho umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu muri aka karere Mukaminani Angela,yabikanguriye abayitabiriye bose.
Angela,avuga ko akarere ka Nyabihu gaturanye n’uturere dukunze kugaragaramo ibibazo by’abashaka guhungabanya umutekano. Iyi akaba ariyo mpamvu mu nama y’umutekano,hatumiwemo n’abayobozi b’utugari kugira ngo bigire hamwe uburyo bashishikariza abaturage kwicungira umutekano no kwirinda ibihuha.
Uyu muyobozi yongeraho ko abaturage bafite uruhare runini mu kubungabunga umutekano,ari nayo mpamvu bakwiye kugirwa nyambere,bagashishikarizwa icyo gikorwa. Abayobozi mu nzego zitandukanye kandi bakaba barasabwe kujya batanga amakuru y’ukuri ku baturage,kugira ngo bakumire ibihuha byose,yongeyeho ko iyo ubuyobozi butegereye abaturage,umwanzi ashobora kubegera akababwira amakuru atariyo.
Uretse ikibazo cy’umutekano ugomba gucungwa neza,hasuzumwe n’uburyo ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri ku burezi bw’imyaka 12 birimo gukorwa kugira ngo ibyumba by’amashuri bizarangire vuba ,ku buryo umwaka ugiye gutangira abanyeshuri bazatangira babyigiramo nta kibazo. Hizwe kandi uko ikibazo cyiri mu karere ka Nyabihu cyo kwitabira ubwishingizi mu kwivuza cyakemurwa ku buryo akarere ka Nyabihu kava ku mwanya wa nyuma kariho mu gihugu .
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Mukaminani Angela,akaba yarasabye ubuyobozi mu nzego zitandukanye,gukora uko bashoboye kose,bose bafatanije, ku buryo ibyizweho byashyirwa mu bikorwa,bityo akarere ka Nyabihu kakagumya gutera imbere,buri wese abigizemo uruhare.