Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Gatsibo: Barasabwa gukaza umutekano mu gihe cy’iminsi mikuru

$
0
0

Untitled19

Muri iki gihe twegereje iminsi mikuru isoza umwaka wa 2012, inzego zishinzwe umuteka mu karere ka Gatsibo zirasabwa kurushaho gucunga umutekano mu rwego rwo kwirinda urugomo ruterwa n’ibiyobyabwenge.

Ibi ni ibyatangajwe mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Gatsibo yabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 ukuboza,2012 mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Gatsibo.

Uhagarariye Polisi mu Karere Spdt Kibamba avuga ko muri rusange umutekano w’Akarere uhagaze neza nubwo hatabuze bimbwe bitagenze neza nkaho abantu bagera kuri 4 barohamye mu kiyaga cya Muhazi, bane bakaba bariyahuye muri uyu mwaka ushize n’abandi 4 bazize impanuka z’imodoka bose hamwe bakaba ari 12.

Yakomeje abwira abitabiriye inama ko uretse, ibyo hanabonetse n’icyaha gikunze kugaragara kandi akaba arinacyo gifite umubare munini cyo gukoresha ibiyobyabwenjye, yagize ati”nubwo twafashe ibyaha 10 gusa muri uyu mwaka ibyo tudafata nibyo byinshi, kandi akaba ari cyo cyaha giteza gukora ibindi byose”.

Major RUSAGARA Damien uhagarariye Ingabo mu karere ka Gatsibo we yagarutse ku minsi mikuru yegereje ashishikariza inzego z’umutekano zose mu Karere ko zigomba guhora ziri maso ziteguye nta kudamarara.

Inama yarangiye hafashwe ingamba ko guhera mu Midugudu, Utugari, Imirenge kugeza ku rwego rw’akarere hajya hatangwa amakuru ku gihe, aho babonye kanyanga n’urumogi nk’ibiyobyabwenjye biza ku isonga mu gutuma abantu bakora urugomo.`

Iyi nama yari yitabiriwe n’abakuru b’ingabo na polisi ku rwego rw’Akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa ku rwego rw’utugari n’Imirenge, ikaba yari iyobowe na Isaie Habarurema, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles