Umukuru w’igihugu cya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yageze mu Rwanda ku mugoroba wa taliki 19/12/2012 aje kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ya FPR yizihizwa tariki 20/12/2012.
Akigera mu Rwanda, Perezida Museveni yatangaje ko ashima umuryango wa FPR ibyo umaze kugeza ku Banyarwanda nyuma ya Janoside. Ashimira umurongo FPR yihaye wo kubaka abanyagihugu uhereye mu kubateza imbere bava mu bukene no kubahuriza mu bumwe.
Perezida Museveni avuga ko imibanire y’Abanyarwanda n’Abanya Uganda ari myiza kandi ashima ibikorwa Abanya-Ugaganda bakora mu Rwanda kimwe na Sudani kuko bitanga imibereho myiza ku babikora n’ababikorerwa kimwe no kongera imibanire y’abanyabihugu.
Perezida Museveni avuga ko u Rwanda rutandukanye n’urwa mbere. Ubuyobozi buriho ubu buhamagarira Abanyarwanda gutaha no kwiyubakira igihugu cyabo mu gihe abayobozi ba mbere bavugaga ko ari ruto Abanyarwanda batabona aho bajya bakabacira ishyanga.
Yagize ati “nageze mu Rwanda bwa mbere abayobozi bavuga ko u Rwanda ari ruto Abanyarwanda bari hanze batabona aho bajya, nyamara ndabona ubu barurimo kandi barufasha gutera imbere.”
Perezida Museveni kandi yashimye ko FPR yahagaritse Jenoside ndetse igateza imbere uburezi kuri bose. Yashimye kandi ko FPR yashoboye kongera amajayambere n’imibereho y’abatuye igihugu haba mu buzima, imibanire n’imibereho hamwe no kongera ubukungu n’agaciro k’abanyagihugu.
Umuryango wa FPR wagize uruhare rugaragara mu kubaka u Rwanda no kurugarurira isura yari yarangijwe n’irondamoko n’ivangura; ukaba warabigezeho nyuma y’intambara y’imyaka 4 yo kubohora igihugu 1990-1994 ariko mbere y’intambara habanje indi myaka 3 yo kubaka umuryango no gutegura urugamba 1987.