Umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere avuga ko intore arizo mbarutso zo gushaka ibisubizo by’ibibazo by’u Rwanda kuko arizo musingi w’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.
Zaraduhaye Joseph yabwiye abanyeshuri bo mu karere ka Burera barangije itorero tariki ya 17/12/2012 ko aribo mbaraga z’u Rwanda akaba ariyo mpamvu bagomba kurukorera kugira ngo baruteze imbere.
Agira ati “Ninde mbarutso yo gukemura ibyo bibazo? Nta wundi ni intore. Niyo mpamvu navuga ngo intore ntiganya (ishaka ibisubizo)…”
Mu gihe kingana n’ibyumweru bibi izo ntore zamaze muri iryo torero zaremeye abatishoboye bane bakomoka mu murenge wa Kinoni, mu karere ka Burera. Muri abo baremewe, babiri bagabiwe ihene, undi agabirwa intama naho umunyeshuri utishoboye yahawe amafaranga yo kugura ibikoresho by’ishuri.
Zaraduheye yababwiye ko ibikorwa nk’ibyo byo kwishaka mo ibisubizo aribyo u Rwanda rukeneye kuko ruri guharanira kwigira. Yakomeje ababwira ko ibyo bikorwa bakoze noneho bakabikorera mu midugudu yabo.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere yababwiye ko kandi bagomba kuzarangwa n’uburere bwiza n’ikinyabupfura byiyongera ku bumenyi bakuye mu ishuri kugira ngo bazabashe gutegura ejo hazaza habo neza.
Yakomeje kandi abasaba kuzitabira urugerero bazajya mo mu mwaka wa 2013 bakamara amezi atatu bakorera ubushake ibikorwa byo guteza imbere u Rwanda.
Abo banyeshuri kandi basabwe kwirinda ibiyobyabwenge ndetse n’ubusambanyi kuko ntacyo byazabageza ho uretse kurangwa n’imico mibi gusa.
Zaraduheye yababwiye ko kandi kujya ku rugerero ari nko “gutegura ijuru” kuko ibyo bikorwa byose byiza bazakora bakorera ubushake bizatuma babona imigisha ku Mana kuko igihembo cy’umuntu ukora neza ari Ijuru naho icy’ukora nabi akaba ari urupfu.