Impunzi z’abanyecongo zahungiye mu Rwanda tariki 19/12/2012
Kuwa gatatu tariki 19/12/2012 imiryango 30 y’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda ivuga ko yavuye ahitwa Nyamitaba na Mushaki yahungiye mu Rwanda kubera ko ngo ihohoterwa n’ingabo za Congo ndetse n’umutwe wa Nyatura.
Izi mpunzi zivuga ko zihitamo guhungira mu Rwanda aho guhungira ku buyobozi bw’aho batuye kubera ko ubuyobozi ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bitabitaho. Umwe yagize ati “”aho tuba nta buyobozi buhaba nta n’imiryango idusura ndetse na MONUSCO ntihagera.”
Tariki 18/12/2012 u Rwanda rwari rwakiriye izindi 135 z’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Ubuyobozi bw’inkambi ya Nkamira buvuga ko ikibazo kiri kwiyongera birimo kunyagirwa kw’impunzi zikigera ku mupaka nkuko umunyamakuru wa Kigali Today yabisanze banyagirwa.
Kuva taliki 16/12/2012 impunzi z’Abanyekongo zirenga 350 zimaze kugera mu nkambi ya Nkamira iri mu karere ka Rubavu.