Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Abadepite bagiye kuvuganira abana bugarijwe n’ibibazo mu nkambi ya Kigeme

$
0
0

abana b’impunzi bo mu nkambi ya kigeme

Itsinda ry’abasdepite bagize komisiyo y’imibereho myiza mu nteko ishinga amategeko, tariki 19/12/2012,  basuye abana b’Abanyekongo bari mu nkambi ya Kigeme iri mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe bemeza ko bagiye kubavuganira ku bibazo bafite.

Ibibazo by’ingutu byagaragajwe ni nko kuba abana bato batabona ifunguro ryuzuye ryo kubatunga mu gihe iwabo babonaga amata ahagije, ubu ifu y’imvange ya Soya, ibigori n’amasaka bahabwa ikaba idahagije kandi igahabwa abana bato cyane gusa.

Harimo kandi ibibazo by’abana babana n’ubumuga batabona insimburangingo, ndetse n’abandi bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga badafite uburyo bwo kwiga.

Abana bavuye muri Kongo bararenze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye nabo ngo ntiborohewe no kubona uburyo bwo kwiga kuko muri iyi nkambi hazigirwamo imyaka icyenda y’uburezi bw’ibanze, naho abarengeje igihe cyo kwiga bakaba basaba ko bakwigishwa imyuga bityo ikabafasha gushaka icyababeshaho mu buhungiro.

Abana bahagarariye abandi bagaragaje ko muri iyi nkambi hari abana bibana bonyine bityo bakaba badashobora kujya kwiga kuko nta wundi muntu wo kubitaho ngo babe bava ku ishuri basanga hari icyo babateguriye.

Hari abahohotewe mu nzira igana ubuhungiro bakaba batwite abandi barabyaye, abadafite imyenda yo kwambara n’ibindi bitandukanye.

Muri iyi nkambi hagaragaramo kandi ihohoterwa rikorerwa abana ahanini biturutse ku muco w’Ababenyekongo utandukanye n’uwo mu Rwanda nko kubakubita bikabije no gushyingirwa bakiri bato.


Inkambi ya Kigeme irimo impunzi zisaga ibihumbi 14, kandi 60% ni abana

Minisiteri ifite gucunga ibiza n’impunzi mu nshingano zayo n’abafatanyabikorwa bayo bagaragaza ko bari kugerageza gukemura ibi bibazo nko gukora ubukangurambaga butandukanye, gusobanura amategeko y’igihugu no kugerageza gufasha aba bana muri ibi bibazo.

Gusa mu bijyanye n’ihohoterwa bigaragara ko hakiri inzira ndende kuko imico itandukanye hakaba hagikenewe ubukangurambaga no gusobanura amategeko y’u Rwanda.

Iri tsinda ry’abadepite bagize komisiyo y’imibereho myiza ryashimye ko hari ubushake mu gukemura ibi bibazo ku nzego zose haba ku ruhande rwa Leta, abafatanyabikorwa ndetse n’impunzi.

Basabye izi mpunzi kwihanganira ubuzima bubi babayemo ngo kuko leta y’u Rwanda nta cyo izabima igishoboye kandi n’Abanyarwanda bakaba bifatanije nabo.

Hon. Depite Mwiza Esperance, uyobora komisiyo y’imibereho myiza yijeje izi mpunzi ko igiye gukora ubuvugizi ku bibazo bagejejweho, ariko azisaba gukurikiza amategeko y’igihugu zirimo.

Abana basabwe kwiremamo ikizere

Mu kiganiro cy’umwihariko iyi komisiyo yagiranye n’abana bahagarariye abandi, yabasabye kwihanganira ubuzima barimo ntibiyandarike ngo bishore mu ngeso mbi y’ubusambanyi n’ibiyobyabwenge, ahubwo bakwiriye kwiga bagaharanira kuzasubiza ababyeyi babo icyubahiro.

Abana basabwe kwiremamo ikizere kuko ubuhunzi buzashira ubuzima bugakomeza, bamwe muri aba badepite bakaba babahaye ubuhamya kuko nabo babaye imyaka myinshi mu buhungiro nka Hon. Depite Dr Rwabuhihi Ezechias ndetse na Hon. Depite Mwiza Esperance.

Inkambi ya Kigeme irimo impunzi zisaga ibihumbi 14, naho 60% bakaba ari abana.


 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles