Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyamasheke: Abakorera mu karere bose bahagurukiye gutanga serivise nziza

$
0
0

Abakorera mu karere boseInzego zitandukanye zikorera mu karere ka Nyamasheke, zaba iza leta n’iz’abikorera ziratangaza ko zigiye kunoza imikorere hagamijwe gutanga serivise nziza. Ibi byemeranyijwe n’abatanga serivise batandukanye bo mu karere ka Nyamasheke mu nama yabahuje kuri uyu wa gatatu, tariki ya 12/12/2012.

Izi nzego zitandukanye zirimo iz’ubuyobozi bwite bwa leta, amabanki, amahoteri n’ama-restaurant akorera mu karere ka Nyamasheke basuzumaga imitangire ya serivise baha ababagana hagamijwe kuzamura imyumvire ndetse no gushyiraho uburyo bufatika serivise zitangirwa muri aka karere zarushaho kunyura abazihabwa.

Iyi nama ibaye mu gihe u Rwanda rwose ruri muri gahunda y’ubukangurambaga bw’umwihariko bwo gutanga serivise nziza.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste atangaza ko hari icyizere cy’uko serivise zitangirwa muri aka karere zigiye kwishimirwa n’abazihabwa kurushaho kuko abitabiriye inama bemeranyije ko bagiye kubikangurira abo bahagarariye.

Urwego rw’abikorera rukomeza gutungwa agatoki mu gutanga serivise zidahwitse ku buryo imibare imaze iminsi ishyizwe ahagaragara yerekanye ko ikigero cya serivise nziza zitangwa n’uru rwego zigera kuri 51%. Iki kigero kikaba kiri hasi ugereranyije n’Urwego rufatwa ku isonga mu rugamba rw’iterambere.

Umunyamabanga uhoraho w’Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Nyamasheke, Komezusenge Naason avuga ko iki kigereranyo giteye isoni uru rwego ari na yo mpamvu ngo bagiye gukaza ingamba zo kunoza serivise zirimo inama nsuzumamikorere ndetse no gucyaha abakozi batanga serivise mbi.

Iyi nama igamije kunoza serivise zitangirwa mu karere ka Nyamasheke iri muri gahunda y’ubukangurambaga budasanzwe bw’amezi atatu bugamije gutanga serivise nziza. Iyi nama kandi ibaye nyuma y’uko tariki ya 27 z’ukwezi gushize k’Ugushyingo, Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi yategetse inzego zose kurushaho kunoza imitangire ya serivise.

Abayobobozi n’abakozi mu nzego zitandukanye zitangirwamo serivise bakaba bambariye urugamba rwo kunoza serivise batanga.

Ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko gutanga serivise nziza harimo no kwakira neza abasaba serivise ari wo musemburo w’ibanze w’iterambere rirambye. Mu Rwanda, hakaba hagikenewe imbaraga mu kuzamura imitangire ya serivise haba mu nzego za leta n’iz’abikorera.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles