Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku isi yose bifite umutekano-Umuyobozi w’Amajyepfo

$
0
0

U Rwanda ruri mu bihuguUmuyoboziu w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari aratangaza ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya mbere ku isi yose bifite umutekano usesuye kurusha ibindi.

 

Ibi uyu muyobozi akaba yabitangaje ubwo yari yagiranye inama n’abaturage bo mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo mu gace kitwa Ndiza mu murenge wa Rongi.

 

Munyantwari avuga ko kuva jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994 yahagarikwa n’izari ingabo za RPF inkotanyi, igihugu cyagize umutekano kitigeze kigira mu marepubulika yashize nubwo cyari kimaze kubura umubare munini w’abaturage.

 

Uyu muyobozi akaba asaba abaturage b’intara ayoboye by’umwihariko abo mu murenge wa Rongi yari yasuye ko bakomeza kubungabunga umutekano bafite kandi badashobora kubona mu bihugu bitari bike ku isi.

 

Akaba avuga ko umutekano uri mu gihugu ari abaturage bawukesha imiyoborere myiza ihari. Abaturage bakaba basabwa kugira uruhare mu gukomeza kubungabunga uyu mutekano bafite bagaragaza uruhare rwabo biteza imbere.

 

Ibindi bihugu bitanu by’Afurika bya mbere bivugwamo umutekano uhagije kandi abatu batari bacye ku isi bifuza kubamo ni Ibirwa bya Maurice, Botswana, Mozambike, Namibiya na Ghana.

 

Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet rwa linternaute.com, u Buhorande nicyo gihugu cya mbere ku isi kiziwemo umutekano n’umutuzo useseyuye kurusha ibindi byose ku isi.

 

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles