Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ngororero: Abafatanyabikorwa basinye amasezerano n’ubuyobozi bw’akarere

$
0
0

Kuwa gatanu tariki ya 7 Ukuboza uyu mwaka wa 2012, Inama ya JDAF yo mu karere ka Ngororero isoza igihembwe cya 2 cy’umwaka w’ingengo y’imari ya 2012/2013 yashimiye abafatanyabikorwa mu iterambere kuruhare rwabo mu iterambere ry’akarere ka Ngororero.

Abafatanyabikorwa bagaragaje gahunda y’ibikorwa byabo mu mwaka wa  2012/2013 banasinya amasezerano n’ubuyobozi bw’akarere. Perezida wa JDAF Ngororero akaba n’umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’iterambere mu karere bwana Emmanuel Mazimpaka akaba yadutangarije ko icyo gikorwa cyakoranywe ubwitonzi kugira ngo hatazagira umufatanyabikorwa wemera ibyo atazakora.

Abafatanyabikorwa basinye amasezerano n’ubuyobozi bw’akarere

basinyiye ibyo bazakora

Kuriwe, ikizere cy’uko ibyo abafatanyabikorwa biyemeje bazabikora ni uko mu gihembwe cya mbere cy’ingengo y’imari y’uyu mwaka batangiye bimwe mubyo basinyiye, kandi bikaba biri ku rugero rushimishije.

Muri iyo nama hari hateganijwe gutora visi perezida wa JDAF Isangano. Icyo gikorwa nticyabaye kubera ko bamwe mu bafatanyabikorwa batabonetse. Ayo matora akaba yarimuriwe mu nama itaha.

Abafatanyabikorwa basinye amasezerano n’ubuyobozi bw’akarere2

Bagendeye ku igenemigambi ry’akarere

Abafatanyabikorwa bagaragrijwe gahunda y’amajyambere y’akarere PDD (Plan de Developpement du District) mu gihe cy’imyaka 5 basabwa kuzakomeza kugira uruhare mu kuyishyigikira  . Humvikanyweho ko hazaba umwiherero wa JDAF Isangano buri mufatanyabikorwa akazatanga umusanzu wo kuwutegura.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles