Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwafashe ingamba zo kwimakaza imiyoborere myiza aho buri muyobozi kuva ku rwego rw’umudugudu agomba kumenya inshingano ze akazikora ubundi hakabaho igenzura.
Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko kuba hashyizweho ubwo buryo bwo kuvugurura imiyoborere mu nzego zitandukanye ari uko hari inzego usanga zikora izindi zikaba zisinziriye.
Kuva ku rwego rw’umudugudu kuzamura buri wese agomba kumenya inshingano ze akazuzuza, hagakurikira ho igenzura n’ubufatanye. Iyo ubufatanye mu miyoborere buturutse mu nzego zo hasi bujya mu nzego zo hejuru nibwo bigaragara ko inzego zikora neza nk’uko Sembagare abihamya.
Akomeza avuga ko abayobozi bafite inshingano zimwe ariko badakora kimwe bazajya bigishwa, banahugurwe kugira ngo bagere ku rwego rumwe. Umuyobozi uzaba wigishijwe ariko ntashyire mu bikorwa ibyo yigishijwe azajya asimbuzwa ababishoboye nk’uko akomeza abisobanura.
Sembagare avuga ko kandi abakozi bo batazajya buzuza inshingano zabo bazajya bahanwa hakurikijwe amategeko. Yongera ho ko ariko ibihano atari byo bishyizwe imbere. Ngo igishyizwe imbere ni ukongera ubushobozi.
Umuyobozi w’akarere ka Burera avuga ko hakenewe umusaruro uturutse mu miyoborere myiza. Ngo ariko uwo musaruro ntiwaboneka umuyobozi akoze wenyine.
Agira ati “…bamwe iyo bakora abandi ntibakore birumvikana umusaruro uba muke kandi hari abavunitse. Ubwo buryo ntitwabemera…”.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuguruye uburyo bw’imiyoborere mu gihe hashize igihe kigera ku kwezi buhinduranyije abayobozi ndetse n’abakozi bo mu mirenge igize ako karere. Abatarahinduranyijwe ni abanyamabanga nshingwa bikorwa b’imirenge n’abakozi bashinzwe uburezi gusa.
Ubwo buyobozi buvuga ko izo mpinduka zose zizatuma imiyoborere myiza yimakazwa mu karere ka Burera.