Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buratangaza ko ikiyobyabwenge cya kanyanga cyagabanutse muri ako karere ugereranyije no mu bihe byashize kubera ingamba zitandukanye zashyizwe ho zo kukirwanya.
Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Burera yabaye tariki ya 04/12/2012, hagaragajwe ko kanyanga, ituruka muri Uganda, ariyo iza ku isonga mu guhungabanya umutekano.
Sembagare Samuel umuyobozi w’akarere ka Burera yavuze ko n’ubwo kanyanga ariyo iza ku isonga mu guhungabanya umutekano bitakiri nka mbere kuko inzego z’umutekano ndetse n’abaturage ubwabo bakajije umutekano kuburyo nta bantu benshi bagifatwa bikoreye kanyanga.
Agira ati “…iyo tugereranyije n’ubukana cyari gifite (kanyanga) ubu cyaragabanutse cyane. Ubu nkubwira hari imirenge udashobora kubona mo kanyanga n’imwe…ni hamwe hamwe kandi ni muducupa dutoya ntibikiza nk’amajerekani”.
Akomeza avuga ko kuba icyo kiyobyabwenge kiri guhashywa ari ubufatanye bw’abanyaburera n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye haniyobongereye ho n’Abihayimana.
Kumenera mu ruhame kanyanga, yambuwe abayicuruza, biri muri zimwe mu ngamba zafashwe n’akarere ka Burera mu rwego rwo kwereka baturage ububi bw’icyo kiyobyabwenge. Kuri ibyo kandi hiyongera ho no gucira urubanza mu ruhame abashinjwa gucuruza kanyanga.
Mu karere ka Burera abasigaye banywa kanyanga cyangwa bayicuruza ni bake kuko n’abafashwe bashyirwa mu kigo ngororamuco kiri mu karere ka Burera. Aho bigishwa igihe kigera ku cyumweru ubundi bagataha batakifuza iyo kanyanga nk’uko Sembagare abihamya.
Akomeza avuga ko kurwanya kanyanga bizatuma abanyaburera batekana kuko ariyo yatezaga umutekano muke.
Abaturage bayinywaga bakagirana amakimbirane kuburyo banicanaga, ndetse ugasanga mu miryango imwe n’imwe hari ubukene nk’uko Sembagare abihamya.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera nabo bahamya ko kanyanga imaze kugabanuka. Ariko bongera ho ko yasimbuwe n’inzoga ya African Gin ikorerwa muri Uganda. Iyo nzoga yemewe gucuruzwa mu Rwanda. Nyamara ngo bamwe mu bacuruza n’abanywa kanyanga barajijisha bakayishyira mu macupa avamo African Gin.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwari bwasabye inzego zibishinzwe ko zakura imisoro kuri iyo nzoga maze igafatwa nk’ibindi biyobyabwenge bitemewe mu Rwanda.
Mu nama y’umutekano hagaragajwe ko iyo nzoga itagitangira imisoro ku mupaka aho yinjirira ahubwo itangira imisoro i Kigali mu nzego zibishinzwe ubundi amacupa yayo agashyirwa ho ibyapa bigaragaza ko yasoze.
Abayobozi bo muri Burera bakaba basabwe ahubwo kurwanya African Gin itariho icyo cyapa.