Nyuma yo guhugura ibyiciro binyuranye bigize sosiyete nyarwanda, kuwa mbere tariki ya 03 Ukuboza 2012, urubyiruko nirwo rwatahiwe aho Mukabera Beatrice ukuriye komisiyo y’igihugu y’amatora (KIA) mu karere ka Ngororero yatangaje ko kuba urubyiruko arirwo rugize umubare munini w’abatuye u Rwanda ndetse bakaba ari nabo bayobozi b’ejo hazaza bakwiye kumenya kubirebana n’amatora hakiri kare.
Mayor Ruboneza Gedeon yibukije urubyiruko kujya ruzirikana kenshi ko arirwo mbaraga z’igihugu kandi zubaka. Izo mbaraga yabasabye kuzikoresha bashaka ubutarambirwa icyabateza imbere. Yabagaragarije uburyo Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ibazirikana atanga urugero rw’uko minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga imaze iminsi izenguruka u Rwanda ihugura urubyiruko ku kwihangira imirimo ndetse inabakangurira gukorana n’ibigo by’imali.
Urubyiruko rweretswe uburyo rwabona inguzanyo bitabagoye kandi bakabona ingwate babyunganiwemo na Youth Accesss to Finance, porogaramu ya minisiteri ishinzwe urubyiruko. Bwana Ruboneza yababwiye ko ibyo byose bigerwaho byubakiye ku mahame ya demokarasi irangwa n’ubuyobozi bwishyiriweho n’abaturage, bukanabakorera maze abasaba kugira uruhare rukomeye muri iyo demokarasi rwitabira amatora.
Urubyiruko rwahuguwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’amatora mu nzira ya Demokarasi n’impamvu buri munyarwanda agomba kuyagiramo uruhare.”
Babifashijwemo n’umukozi w’akarere ushinzwe imiyoborere myiza Musabeyezu Charlotte abitabiriye amahugurwa bakusanije ibitekerezo bikubiyemo icyo bategereje mu biganiro bishamikiye kuri iriya nsanganyamatsiko: Uruhare rw’amatora mw’iterambere ry’igihugu, isano iri hagati y’amatora na demokarasi, demokarasi icyo ari cyo, uruhare rw’umuturage mu kwimakaza demokarasi n’imiyoborere myiza, impamvu amatora agomba kubaho, amoko y’amatora n’ibindi.
Imirimo yo mu matsinda yayobowe na Shyerezo Norbert umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’Urubyiruko mu Karere. Amatsinda yibanze ku ngingo zivuga ngo “isano iri hagati y’amatora, demokarasi n’imiyoborere myiza” na “uruhare rw’abaturage mu matora”.
Ku bijyanye n’amatora mu Rwanda, Mme Mukabera Beatrice ukuriye KIA mu Karere yasobanuye ibyiciro bitorwa n’uburyo amatora agenda kuri buri kiciro haba ku buryo buziguye bwaba ubutaziguye. Yasabye urubyiruko kuzagira uruhare mu gukangurira bagenzi babo batajijutse kwitabira amatora. Bakazarangwa n’ubwitange kugirango abaturage bazashobore kwihitiramo abayobozi beza. Madame Mukabera yabatangarije ko amalisiti y’amatora azatangira gukosorwa muri Gashyantare 2013.