Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Huye: Hashyizweho itsinda ryo kureba uko sirivisi zitangwa

$
0
0

Rwanda : Huye Hashyizweho itsindaNyuma y’inama yakoreshejwe na Minisitiri w’intebe ejo kuwa kabiri tariki ya 27 ugushyingo,2012 isaba abayobozi kwita ku gutanga serivisi nziza, Abanyehuye biyemeje gushyiraho itsinda rigenzura uko serivisi zitangwa. Ibi babyiyemeje mu nama bakoranye n’ubuyobozi bw’Akarere kuri uyu wa 28 Ugushyingo.

Iri tsinda ryashyizweho rigizwe n’abantu 12 bahagarariye serivisi zinyuranye zitangirwa muri aka Karere harimo abahagarariye amahoteri na za resitora, abahagarariye ibigo by’imari, ibitaro, amasosiyete atwara abantu n’ibintu, EWSA, Kaminuza, abikorera, abiyeguriyimana, abafatanyabikorwa (societe civile). Kuri aba bose hiyongeraho abahagarariye ingabo, polisi ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere.

Inshingano z’iyi kipe, ni ukugenzura uko serivisi zitangwa mu byiciro byose, nta kubera, maze abagenzuwe bagahabwa amanota. Birumvikana ko aho iyi kipe izasanga badakora neza bazagirwa inama.

Iyi kipe kandi ngo izajya ihura buri byumweru bibiri, irebere hamwe ahagenzuwe ndetse banafatwe ingamba ku byakorwa.

Uretse iyi kipe yo ku rwego rw’Akarere, na buri rwego rutanga serivisi ruzagenda rukora ikipe iturutse mu bakozi barwo. Iyi kipe rero izajya igenzura imitangire ya serivisi, kugira ngo aho bitagenda neza bikosorwe na ba nyira byo.

Abayobozi ba za serivisi kandi na bo biyemeje ko bagendeye ku byo bazaba babwiwe n’iyi kipe y’abakozi babo ndetse n’ikipe yo ku rwego rw’Akarere, bazakora uko bashoboye kose bagashakira abakozi babo amahugurwa abafasha kugira ngo imitangirwe ya serivisi irusheho kugenda neza iwabo.

Mu gusoza, umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, ati “banyamahoteri n’abanyamaresitora, biracyavugwa ko i Huye turaza abakiriya mu mashuka atameshe, tubakoroperaho bakiryamye.  Haracyabaho aho utuma ikintu ukakibura nyuma y’isaha wakwibutsa ugasanga abo wari watumye bibagiwe, haracyabaho gushaka uwo wishyura ukamubura. Natwe iwacu muri serivisi z’ubutaka, mu Mirenge,… turacyafite ibibazo. Twese twirebe, twisubireho.”

Uyu muyobozi yunzemo agira ati “Kugeza ubu, Butare ni umugi wa kabiri mu , nyuma ya Kigali. Duharanire kuba aba mbere mu gutanga serivisi nziza, yemwe na Kigali tuzayiceho. Nyuma y’amezi atatu tuzabe twabigezeho”.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles